Ku ubufatanye na Minisiteri y’urubyiruko Korali Betanie iri mu nzira yerecyeza I wawa mu ivugabutumwa

Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo yerekeze mu ivugabutumwa ku kirwa cy’I Wawa, korali Betaniya yo mu itorero ADEPR umudugudu wa Ruhangiro, Paruwasi ya Gisa muri Rubavu igeze kure imyiteguro.

Korali Betaniya yavutse mu mwaka wa 2006 itangijwe n’abaririmbyi 20, kuri ubu ikaba igizwe n’ abaririmbyi 60, mu kiganiro yagiranye na agakiza.org , Bwana Uwiringiyimana Eric Perezida w’iyi Korali, yadutangarije ko bateguye uru rugendo rw’ivugabutumwa ku ubufatanye bw’itorero rya ADEPR na Minisiteri y’urubyiruko, iki ngo akaba ari igikorwa gihoraho nibura buri mezi atatu, aho abakozi b’Imana bahabwa ikaze muri iki kigo ngorora muco giteza imbere imyuga y’ubumenyingiro, bakajyayo mu ivugabutumwa, aho bibanda cyane mu gufasha mu myizerera abana baba barabaswe ahanini n’ibiyobyabwenge.

Kubwe Bwana Uwiringiyimana Eric, akomeza avuga korari ayoboye urwego igezeho rushimishije, yaba mu ivugabutumwa no mu kwiyubaka muri rusange ariko bakaba bifuza kugera kuri byinshi mu minsi iri imbere, ibi akaba abivuga ashingiye ku ntumbero bihaye yo gushyira hamwe, no kuzamurana, aho kuri ubu iyo hari umwe muri bo ufite ikigo gitanga akazi ahera ku abaririmbyi bayo bagashoboye, bityo akaba asanga mu myaka itanu bazaba bari ku rwego rushimishije.


Abaririmbyi ba Korali Betaniya

Korali Betaniya izerekeza mu ivugabutumwa muri iwawa Rehabilitation center kuri uyu wagatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2016 aho biteganijwe ko izurira ubwato ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo, doreko inzira rukumbo yerekeza iwawa inyura mu kiyaga cya Kivu.


Rumwe mu urubyiruko rwakirijwe iwawa mu myaka yashize