Ku ncuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igiterane gitegurwa n’Itorero ry’Abangilikani ku rwego rw’Afurika y’i Burasirazuba

Igiterane gitegurwa n’Itorero ry’Abangilikani ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba kigiye kubera ku ncuro ya mbere mu Rwanda, ikaba incuro yacyo ya 9 kuva iyi gahunda yatangira. Ubusanzwe iki giterane gitegurwa n’amatorero y’Abanglikani akorera mu bihugu bihuriye mu muryango w’Afurika y’i Burasirazuba kikabera hamwe mu bihugu biyigize nk’uko haba hatoranijwe.

Iki giterane kiswe East Africa Cathedral Choir Festival (One Song Festival) kiba buri mwaka, kuri ubu kizaba ku matariki ya 20-21 Kanama 2016, kikazabera muri Stade nto i Remera.

Nk’uko bisanzwe kandi iki giterane kizitabirwa n’abakozi b’Imana batandukanye baturuka hirya no hino cyane cyane muri Afurika y’i Burasirazuba, ndetse n’amakorari akomeye yagiye atoranywa mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba.