Ku ncuro ya 6 Umuryango w’ivugabutumwa w’abahujwe n’Agakiza.org wateguye igiterane ngarukamwaka

Ku ncuro ya gatandatu Umuryago w’ivugabutumwa w’abahujwe no gukora ivugabutumwa bifashishije urubuga rwa gikristo www.gakiza.org wongeye gutegura igiterane ngarukamwaka. Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 27/11/2016, mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Kicukiro (Salle y’Akarere yitwa Tedga’s Hall ) guhera sa saba z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba (13h-18h00).

Ubusanzwe uyu muryango utegura ibiterane mu mpera z’umwaka kuva watangira, kuri iyi ncuro icy’uyu mwaka gifite intego igira iti “Ni iki Imana yantumye aho ndi?” ngo cyateguriwe abantu mu nzego zitandukanye mu rwego rwo kubashishikariza kuzirikana ko umuntu wese aho abarizwa akwiye kwibuka guhagararira ubwami bw’Imana.

Umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa Gushaka no gukiza icyazimiye (Seek and Save Humanity Ministries SSHM) ari nawo ukoresha urubuga rw’Agakiza.org nk’umwe mi miyoboro ucishwamo ivugabutumwa bakora Pastor Desire Habyarimana, avuga ko gushishikariza abakristo guhagararira ubwami bw’Imana aho babarizwa hose ari imwe mu ntego z’uyu muryango mu rwego rwo kurushaho guhindurira benshi kuri Kristo.


Umuyobozi wa SSHM hamwe n’Agakiza.org Pastor Desire Habyarimana

Ati ‘’ umuntu wese wakiriye agakiza akwiye kumenya ko kimwe mu byo Imana imushakaho ari ukugeza ubutumwa bwiza ku bandi ku bandi, kandi agahagararira ubwami bw’Imana aho abarizwa, yaba aho akorera cyangwa ahandi hose.’’

Akomeza avuga ko iki giterane bagitumiyemo abantu batandukanye bafite imirimo hirya no hino haba mu bigo bya Leta n’ibyigenga kugirango babashishikarize kumenya ko iyo Imana igushyize ahantu mu mwanya runaka uba ugomba kuyihagararira hirya y’akazi gasanzwe.

Iki giterane kizitabirwa n’abaririmbyi barimo Korari Jehovah Jireh ya ULK, Dominic Nic, Alex Dusabe ndetse n’itsinda ry’abaramyi risanzwe rifasha mu biterane bitegurwa n’uyu muryango ‘’Agakiza Worship team’’, aho kwinjira bizaba ari ubuntu.



Alexis Dusabe

Uyu muryango w’ivugabutumwa SSHM watangiye imirimo yawo mu mwaka w’2010 wifashishije interineti ku rubuga rwa gikristo www.agakiza.org kuri ubu runafite igikombe cy’uburuga rwa gikristo rwitwaye neza muri uyu mwaka w’2016 muri Groove Awards. Ukaba waratangijwe na Pasteri Desire Habyarimana, kuri ubu ukaba umaze kwagura ibikorwa byawo ugenda ukora birimo ibiterane by’ivugabutumwa, amahugurwa agenerwa abantu mu ngeri zitandukanye, gufasha abatishoboye, kwishyurira bamwe mu babuze ubwisungane mu kwivuza ndetse n’ibindi bikorwa bikorerwa hirya no hino mu gihugu byose bigamije gusigasira ubuzima bw’umwuka ndetse n’ubuzima busanzwe.

Innocent Kubwimana@Agakiza.org