Ku ncuro ya 5 Korari Besalel yateguye igiterane gitangira umwaka hamwe na Korari Umuriri ya ADEPR-Jenda

Korari Besalel ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR ku mudugudu wa Murambi, muri Paruwasi ya Nyanza mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro yateguye igiterane cyagutse kizamara iminsi itatu, ikazafatanya na Korari Umuriri izaturuka mu karere ka Nyabihu kuri Paruwasi ya Jenda, ku mudugudu wa Jenda.

Iki giterane kigiye kuba ku ncuro ya 5 nk’uko basanzwe babikora mu ntangiriro za buri mwaka kizatangira kuwa gatanu tariki 13/01 kikazasozwa ku cyumweru tariki 15/01/2017.


Korari Besalel ya ADEPR-Murambi (Kicukiro)

Ubuyobozi bwa Korari Besalel butangaza ko iki giterane cyateguwe mu rwego rwo gushima Imana kubw’umwaka ushize w’2016 ndetse no gusengera uyu mwaka mushya batangiye w’2017.


Korari Umuriri ya ADEPR-Jenda

Uretse Korari Umuriri izaturuka mu karere ka Nyabihu mu ntara y’Uburengerazuba kuwa gatandatu, hazaba harimo na Korari zisanzwe zibarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi hamwe na Korari Besalel, nk’Amahoro ndetse na Korari Gibeyoni. Aba bose bakazafatanya n’abigisha b’ijambo ry’Imana muri iyi minsi uko ari itatu.


Korari Gibeyoni ya ADEPR-Murambi nayo izafatanya na Besalel mu giterane

Mu ntangiriro z’umwaka w’2013 nibwo Korari Besalel yatangiye gutegura ibiterane bitangira umwaka k’ubufatanye n’urwego rw’inshuti zabo.

Korari Besalel yumvikanye cyane mu matwi y’abantu benshi mu minsi ishize mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane iyitiriwe Alubumu yabo y’amajwi ya gatatu Golgota ari nayo yari iya mbere y’amashusho, mu mpera z’umwaka ushize bakaba barashyize hanze indi Alubumu ya kane y’indirimbo z’amajwi bise ‘’Mu isi si iwacu.’’

Uko igiterane giteye:

Kuwa 5 tariki 13/01/2017 kizatangira 17h00-20h00
Kuwa 6 tariki 14/01/2017 kizatangira 15h00-20h00
Ku cyumweru tariki 15/01/2017 kizatangira 8h00-18h00