Ku myaka 56 yatunguwe no kubona Imana yemera kumubera umubyeyi

Muraho, nitwa Paivi Kettunen, ndi umukecuru w’imyaka 56, mfite abana batandatu, abakwe babiri, umukazana umwe n’abuzukuru barindwi
Maze kugera mu myaka y’ubukure ukwizera kwanjye kwatangiye gutandukana n’uko narindi kuko mbere sinizeraga Yesu ariko maze gusaza natangiye kujya nsenga nijoro nkasaba Imana ubufasha uko nshoboye kose kuko nari naramaze kwizera ko Imana ihari nubwo iri kure yanjye
Igihe cyaje kugera umuryango wanjye hafi ya wose urarwara noneho numva ntangiye kubura ibyiringiro neza cyane ko nanjye nari maze kugera mu za bukuru, mbona inshingano zitangiye kumbana nyinshi numva ndananiwe haba ku mutima ndetse no ku mubiri
Ubwo nakomeje kuba aho ariko uko nsenga nkumva hari umuntu umbwira ko ashaka kumbera papa, bene data naratunguwe cyane kumva umukecuru nkanjye w’imyaka 56 ufite abuzukuru barindwi akeneye uwamubera umubyeyi
Ndashima Imana y’amahoro ni data wa twese mwiza, ni umutware mwiza kandi abagaragu be ntajya abatwaza igitugu cyangwa se ngo abakoreshe iby’uburetwa ahubwo yaduteguriye ubugingo ngo aho ari natwe tuzabeyo
Ubu nanjye natangiye kubaho mu bundi buzima bushya, ubuzima bwo kongera kugira umubyeyi kandi nkuze, kuva igihe Imana yambereye papa numvise mfite amahoro mu mutima, ubu mbanye neza n’umugabo wanjye, abuzukuru banjye ni bazima, iwanjye nta ndwara ikiharangwa, Imana yambereye byose
Ndashima Imana muri byose yankoreye kuko kuri ubu mfite uburenganzira bwo kuyisaba icyo nshatse nkuko abuzukuru banjye iyo bantegetse ngo turarya iki, nanjye nta kindi ndenzaho mbakorera ibyo bifuza, ndashima Imana yemeye kumbera umubyeyi kandi nkuze, ndashima Imana yampaye amahoro ikanduhura umutima
Ushobora kuba urushwe cyangwa uhangayikishijwe n’iby’iyi si ariko Yesu ateze amaboko ngo akuruhure niwemera kumwakirankuko nabikoze uraba amahoro masa kandi arahaza kwifuza kwawe kose
Amen.
Src: mystoryme
Tanga igitekerezo