Ku myaka 45 Imana yampaye umwana

Nitwa Nathalie Ruys, byatangiye mu mwaka wa 2008, ubwo nahuraga n’umutware wanjye, twembi twashakaga umwana cyane dukora ibishoboka byose ngo tumubone ariko biranga.

Nakomeje gutitiriza Imana nyibwira ko nshaka umwana ariko iranyihorera kuko yari izi icyo integanyirije imbere ariko nanjye sinari nicaye nakomeje gusenga ntisengesheje ngo ndebe ko Imana yaduha umwana
Ubwo twakomeje kubaho gutyo ariko nkahora mfite ibyiringiro ko Imana izaduha umwana, nkahora nishimiye amasezerano yayo ariko nubundi hari ikintu cyaburaga mu rugo rwacu.

Nakomeje kujya kwa muganga nsuzumwa n’abaganga batandukanye bakantera akanyabugabo ariko n’ubundi singire icyo mbona, ubwo iminsi yaricumye, amezi aba menshi, imyaka nayo irahita ariko ntacyo byari bimbwiye kuko nari nkifitiye Imana icyizere nubwo ibyishimo byagendaga bicyendera mu rugo
Mu waka wa 2012 nari mfite imyaka 45 ntangira kwibwira nti nubwo negereje igihe cya menopose (guhagarika kubyara) Imana ifite umugambi mwiza kuri njyewe kuko ntigeze nyihemukira na rimwe.

Mbaza uti igitangaza cyaje kuba ikihe rero:

Ubwo mu kwibaza ibyo bintu byose nari narasamye ariko sinabimenya, ubu tuvugana amarira y’ibyishimo arimo gushoka ku matama yombi, halleluyaaa, Imana ishimwe yo yabikoze kuko ku itariki19/01/2013 nibwo nabyaye
Ku munsi ukurikiyeho nibwo nagiye kureba umukobwa wanjye aho bari bamushyize, mukubise amaso numva ntangajwe no kubona impano Imana inyihereye ku myaka 45, mbuze ikintu mbwabwira ariko nta kidashobokera Imana, ku Mana byose birashoboka.

Imana yarigwatirije mu gihe cyose nari ntwite uyu mwana ntabizi yarinze ubuzima bwacu twembi kuva namusama kugeza mubyaye ntarinzi ko mufite, byabaye igitangaza kuko umwana yari atuje cyane, ntiyakinaga mu nda kandi nanjye nta kibazo nari mfite.

Ndashima Imana yankoreye igitangaza muri ubwo buryo ku myaka 45 nkabona umwana mwiza w’umukobwa.

Imana ishimwe yo yampojeje amarira, niba nawe ufite ikibazo nk’icyo nari mfite icyo gihe uhumure Imana irashoboye kandi ibyo yibwira kutugirira ni ibyiza si ibibi.

Amen.

Liliane [email protected]