Ku myaka 10 y’amavuko yakoreraga satani ku mugaragaro

Nitwa Alexandre De la Croix, navukiye mu muryango udakijijwe, sinigeze ntozwa inzira y’agakiza, ku myaka icumi gusa nibwo nabonye i
gitabo mu isomero kirimo ubwiru bw’abapfumu, ngira amatiko yo kugisoma, naracyibye nkijyana mu cyumba cyanjye ubundi ntangira kugisomana umuvuduko udasanzwe, mu byukuri nubwo ntari nsobanukiwe neza ibiri muri icyo gitabo, numvise ijwi rimpamagara ndaryitaba kandi ndaryakira, iryo jwi ryari irya satani,

Muri iyo myaka nari mfite ubushobozi bwo kuvugana n’imyuka mibi, nasho
boraga no kureba ibyo abandi batabona, nkomeza kwigishwa n’imyuka mibi cyane aho yanyigishaga uko ngomba gukurura abandi bana, uko ngomba kwitwara, n’icyo nakora kugira ngo nemerwe na yo.

Ku myaka18 nari maze kugera ku rwego ntabasha gusobanura kuko nari mfite itsinda rinini ry’urubyiruko nyoboye kandi icyo gihe nari maze kuzana abantu benshi cyane, muri iyo myaka nari maze gusoma ibitabo 50 by’ubupfumu, ariko nubwo byari bimeze bityo, nta byishimo nari mfite kuko nahoranaga agahinda gakabije, naribye, narabeshyaga nkabeshyera abandi, nateranyaga inshuti n’imiryango, natekereje kwiyahura, najyaga njya mu rwogero nkikebaguza imikasi, muri make nubwo nari ndiho ariko nta buzima nari mfite.

Igihe kimwe nibwo nagombaga kujya mu nama y’abantu bakijijwe kuko nanjye yandebaga, nshaka icyo nkora ndakibura ariko niyemeza kujyayo kuko nta yandi mahitamo nari mfite, ubwo nagezeyo mbura amahoro kuko nangaga Imana ku buryo bukomeye, inama irangiye njya fushaka Pasteur kugirango ngire ibyo mubaza, ngezeyo tuganira amasaha atatu numva ntangiye kuryoherwa numva Imana ivugira muri we, numva sinzi ukuntu mbaye, ntangira kumva ubuzima bwanjye bugenda buhinduka muri ako kanya.

Byantwaye amezi agera muri abiri kugirango nsubire ku murongo,ariko umunsi nateye intambwe niwo munsi numvise ubuzima bwanjye buhindutse bwose, numva ntangiye kugira urukundo rwinshi muri njyewe, numva ntangiye kumva Imana, kuva icyo gihe imico yanjye n’imyitwarire mibi birahinduka ubu ndi umwana w’Imana kandi ndi mu rugendo rugana mu ijuru, nkunda Imana kandi na yo irankunda ntizandekura
Ubu ndashima Imana yankuye aho hantu, na we ntukangwe n’ibyo ubona Imana ifite imbaraga ziri hejuru y’iza stani, iyankuye ikuzimu nawe yakugirira neza ikagutabara.
Amen.

Source: topchretienne

Liliane [email protected]