Ku munsi wa 2 wo gusura Isirayeli

Twasuye i Kana ya Galilaya aho Yesu yakoreye igitangaza cya mbere agahindura amazi divayi twabashije kubona ibisigazwa by’ intango 6 bujuje amazi.


Twakomereje urugendo Kumusozi wa Tabora aho Yesu yazamukanye na Petero, Yohana, Yakobo bageze mu mpinga y’ Umusozi Mose na Eliya barababonekera.

Umusozi wa Gilibowa aho Sauli yapfiriye n’abahungu be

Iki n’ikibaya cya Megido

Iyo uri kuri uyu musozi uhita ureba hakurya gato umusozi wa Gilibowa aho Sauli n’ abahungu be bapfiriye munsi gato hari ikibaya cya Megido aricyo kizaberamo intambara ikomeye izarangizwa na Mesiya agarukanye n’ Itorero.


Intangiriro y’Umusozi wa Herumoni ariho hari isoko ya Yorodani

Bimwe mubiranga uyu musozi

Twasuye Kayisaliya ya Firipo iherereye kumupaka wa Rebanoni na Siriya . Aha hari isoko ya Yorodani ni munsi y’umusozi wa Hermoni zaburi 133:3 ivuga ko hari ikime gituruka kuri uwo musozi kikamanukira ku misozi y’I Siyoni.

Niwo musozi muremure muri Isirayeli. Kera abaroma bahatambiraga ibitambo kuko yari kayisariya y’ abapagani. Niho na none Yesu yajyanye abigishwa igihe yababazaga ati mwumva bavuga ko Umwna w’umuntu ari nde? Niho Petero yaherewe amasezerano ko azayobora itorero.Inzu z’ubuvumo babagamo

Muri iki kibanza niho Yosefu yabarizaga akabona ibyo gutunga umuryango

Urugendo twarukomereje Inazareti iwabo wa Yosefu na Mariya twabashije gusura aho marayika yiyerekeye Mariya amubwira ko azabyara Mesiya aho umuryango wa Yosefu wari utuye iyo uhageze ubona ubuzima babagaho bwa gikene burimo kubaza icyo gihe babaga mu buvumo, ntabwo bari bafite ubushobozi bwo kubaka inzu.
Tuzakomeza kubagezaho uko urugendo rumeze kugeza rurangiye tunabibutsa ko abifuza kuhasura bakwegera ubuyobozi bw’urubuga Agakiza.org bukabibafashamo.