Ku bw’amategeko hapfuye 3000 umunsi 1; ku bw’ubuntu hakizwa 3000 umunsi 1 (Amateka ya Pantekote)

Pantekote biva ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikigereki pentekostos, risobanura uwa 50. Ni umunsi mukuru w’Abayuda, Shavuoth, rimwe na rimwe mu Isezerano rya Kera witwaga Umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi (Kuva 34:22; Abalewi 23:15; Kubara 28:26; Guteg. 16:9-12). Andi mazina uyu munsi witwaga ni aya ngo: Umunsi mukuru w’isarura n’umunsi mukuru w’umuganura (Kuva 23:16; Kubara 28:26). Mu Isezerano rya Kera, Pantekote yaziririzwaga ku munsi wa 50 nyuma y’aho umutambyi atambiye umuganda w’ituro ryo kuzunguzwa, bakabara iminsi y’amasabato arindwi itagabanije (Abalewi 23:15-21).

Ku munsi Mose yazaniyeho amategeko, Abisirayeli bagera kuri 3,000 bapfuye bazize kugoma. Iri sezerano rya kera Imana yarigiranye n’ishyanga rya Isirayeli, ari na bwo Isirayeli yahindutse ishyanga ry’Imana Ihoraho. Kuva ubwo barahiriye gukorera Uwiteka n’umutima ukunze kandi bayumvira.

Kuri uyu musozi wa Sinayi byari biteye ubwoba gusurwa n’Imana, ariko ku munsi wa Pantekote byari bitandukanye: Indimi zigabanije zamanutse mu ijuru zijya ku ntumwa zejejwe zari zimaze iminsi 10 zitegereje Imana. Bose uko ari 120 bari barakiriye Mesiya kandi bamwemera nk’Umukiza wabo bwite wo mu Isezerano Rishya.

Nk’uko Mose yabonye igihuru cyaka umuriro ariko ntigishye ni ko aba 120 babonye umuriro umanuka mu ijuru ubasanga mu cyumba cyo hejuru, ariko ntiwari umuriro uje kubatwika ahubwo uje kubuzuza Umwuka Wera. Uyu munsi utangaje ni bwo Umwuka yamanutse mu mbaraga nyinshi, kandi ryari itangiriro ryo gusukwaho Umwuka Wera nk’uko byahanuwe na Yoweli avuga ibizaba mu minsi y’imperuka (Joweli 2:28-32).

Ububyutse bwahise buva i Yerusalemu, kuko intumwa zatangiye kwamamaza inkuru nziza y’agakiza mu mayira yo mu murwa. Mu gihe abantu 3,000 bapfuye bazize amategeko ubwo Imana yasuraga Abisirayeli bwa mbere, kuri iyi ncuro abantu 3,000 bakijijwe ku bw’ubuntu ubwo intumwa Petero yigishaga abantu benshi bateraniye aho baje mu munsi mukuru.

Uyu munsi mukuru wa kane mu minsi mikuru irindwi y’Abayuda (Umunsi w’impanda; Umunsi w’impongano; Umunsi w’amahema; Umunsi wa Pantekote; Umunsi wa Pasika; Umunsi w’imitsima idasembuwe n’Umunsi w’umuganura) ni wo wabaye umunsi mukuru w’amavuko w’itorero. Ububyutse bw’Umwuka Wera bwavuye i Yerusalemu, bugera i Yudaya, i Samaria, ndetse no ku mpera y’isi. Uyu ni wo mucyo waviriye abanyamahanga nk’uko byahanuwe n’umuhanuzi Yesaya (49:6).

Source: www.gci.org & www.endtimepilgrim.org