Ku bufatanye n’itorero ADEPR Kacyiru –Merdien, Itsinda ‘’Gusenga’’ ryakoze igiterane mu nkambi y’impunzi ya Mahama

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2015 mu nkambi y’impunzi z’abarundi iri i Mahama mu karere ka Kirehe habereye igiterane cy’ivugabutumwa, kikaba cyarateguwe n’itsinda ry’abakirisitu bahujwe n’urubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp ryitwa“Gusenga”ndetse bakaba bafatanije n’itorero rya ADEPR Kacyiru umudugudu wa Merdien.

Nk’uko twabitangarijwe na Pasitori MUSUGI Sabin umuyobozi w’iri tsinda akaba ari nawe warishinze, ngo itsinda (Groupe) Gusenga rigizwe n’abakirisito batandukanye baba hirya no hino ku isi, rikaba ryaragiyeho rifite intego yo gusenga, kwamamaza inkuru nziza y’agakiza ndetse n’indi mirimo y’ivugabutumwa itandukanye, akaba ari muri urwo rwego bagize igitekerezo cyo gusura abavandimwe b’Abarundi bari mu buhungiro, kugira ngo babafate mu mugongo ndetse babahumurize.

Uretse indirimbo, ijambo ry’Imana no gusenga byaranze ikigiterane, hanatanzwe ubufasha bugizwe n’ibikoresho by’isuku (amabase, amasabune n’imyenda) byakusanijwe n’iri tsinda, inshuti zabo ndetse n’abakirisito bo mu itorero ADEPR Kacyiru – Meridien.

Bwana Mazimpaka RUCYAHANA Marc wari uhagarariye ubuyobozi bw’inkambi muri iki giterane yashimiye iri tsinda ryaje kuvuga ubu butumwa muri iyi nkambi, by’umwihariko abashimira ko bataje imbokoboko ahubwo bakagira umutima wo kuzana agaseke bageneye impunzi, avuga ko ari igikorwa cyiza kandi ko buri wese wifuza kugera ikirenge mu cyabo amarembo akinguye, ngo ntawe bakumira iyo unyuze mu nzira ziteganijwe, akaba yanaboneyeho nawe umwanya wo guhumuriza impunzi muri rusange ko ntacyo bazaburana u Rwanda mu gihe cyose bakiri mu nkambi.

Muri iki giterane byagaragaye ko benshi banyotewe ijambo ry’Imana, dore ko mu Ijambo ry’Imana ryigishijwe n’umuvugabutumwa Jean Paul NZARAMBA waje ahagarariye itorero rya ADEPR Kacyiru Merdien abarenga 50 bakiriye agakiza, abandi barahembuka, kikaba cyasojwe basabye ko bajya babasura kenshi gashoboka.