Kristo ashobora kubakira amateka akomeye ku bidafatika

Natanayeli aramubaza ati “Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?” Filipo aramusubiza ati “Ngwino urebe.” Yohana 1:46

Nazareti ni ahantu hatari hafite amateka yubashywe h’i Galilaya, nta muntu wari kwishimira kuhagera. Kuba Yesu yarahisemo kuhagira kimwe mu bice bigize ubuzima bwe byabereye benshi inkomyi yo gutinda kwakira ubutumwa bwe. Imwe mu mpamvu ni uko bamutekerezaga nk’umuntu uzaza mu butware bukomeye, agahita akuraho ingoma zose, agategeka, akavukira ahantu hakomeye, agakurira ahakomeye, akavukira mu muryango ukomeye n’ibindi.

Kuba Yesu atarahisemo ibi ahubwo agahitamo kubana n’aboroheje byabereye benshi urujijo bituma batamwemera bashingiye ku mateka, ariko ndashimira Yesu wemeye kubana n’ibyoroheje kugira ngo twese tumugereho, ni mwiza cyane yoroheje mu mutima.

Natanayeli wagombaga kuba umwigishwa wa Yesu yashingiye ku mateka ya Nazareti niko kubaza kiriya kibazo ati ‘’ Mbese i Nazareti hari icyiza cyahaturuka?’’

Biratangaje kwibaza iki kibazo bikarangira habaye umuntu wahinduye amateka y’isi yose kandi mu gihe gito

Kandi ibi byabaye kuri Nazareti biba no kubantu benshi, si gake umuntu akwitegereza, akabona nta kiza kiri mu rugendo rw’ubuzima bwawe. Mu by’ukuri uretse ibyahanuwe n’abumva iby’Umwuka byari byoroheye gukurikira Yesu, ariko hari uruhande ubona ko byari bigoye. Mama we yari umugore rwose uraho udafite amateka akomeye muri Bibiliya n’ibindi bitabo, nta bikorwa by’indashyikirwa azwiho, Se nawe yari umugabo w’umubaji utavuga ko kuyoboka byoroshye, kuvuka kwa Yesu n’aho yavukiye ntibishishikaje, aho yabaga kwari ugucumbika, naho akuriye avuye mu buhungiro ntacyari gishimishije cyane mu buzima kuko amateka ye ni ubutayu, kurara ku musozi, kubabara, guhunga, gukubitwa, gusuzugurwa, gutukwa, mbese nta kiza cyafasha muri ibyo byose.

Ariko ubu amateka ye yaramamaye, kuko Imana ibasha gukura ib ifatika mu bidafatika, kandi ikintu gikomeye ni ijambo Imana yavuze ku kintu. Uyu munsi abishimira kuba abasitari ngo bamenyekanye nta wamwigezaho, n’abamwirengagiza nibwira ko bagera aho bari bonyine bakemeranya ko uyu mugabo ashoboye.
Amateka y’isi yarayahinduye, ubu bajya kubara ibihe bakamubanza kandi bakanamuherutsa ibihe, mbere cyangwa nyuma ya Yesu.

Ibi biguhamirize ko ushingiye kuri Yesu, mu buzima bwawe havumbukamo ikintu cy’igitangaza hatitawe ku byo uri kubona byaba amateka, ubuzima bugoye, kwangwa, naho izuba ryacana gute, Yesu ntiyananirwa kubaka amateka akomeye ashingiye ku byoroheje wowe ubona bitanahari.

Nawe ushobora kuba ugaragara nka Nazareti, umurwa utari uwo kwifuzwa, Imana yaza kubw’umuntu bwayo. Yesu ashobora gukurira muri wowe kugira ngo uhinduke uwo guhesha Imana icyubahiro. Imana yaremye ijuru n’isi ntaho igarukira, kandi nta kiyitanga imbere yaba iby’imiryango yawe cyangwa se andi mateka, n’ibindi byinshi, Imana ibirenza amaso igakora ibikomeye kuko natwe uyitanga imbere. Ibintu byose birashoboka Yesu yategetse.

Twebwe ntidushoboye, ariko we arashoboye, dufite imbogamizi nyinshi ariko we afite uburyo bwinshi bwo gukora ibikomeye mu buzima bwacu, Imana ihabwe icyubahiro, Amen.