Kristo akeneye abamukurikira bamuzi nka Petero

Matayo 16:13-19 Yesu nyuma yo kuba yaragendanye n’intumwa ze yifuje kumenya neza uko bamwita, Ese Kristo wizeye, wakiriye umwita nde? Umufata gute? Iyo bamuvuze nabi ubyitwaramo gute? Ubigenza gute iyo ugeragezwa? Imana irashaka ba Petero muri iki gihe.

Rimwe na rimwe Kristo aba ashaka kumenya ikiturimo, akemera ko duca no mu bigeragezo kugira ngo arebe ikibitse muri twe.

Petero yari akurikiye Kristo azi neza. Uyu mugoroba icyampa ukamenya Imana usenga iyo ariyo, icyampa ugahishurirwa Imana wakurikiye kuko urwego uhishurirwamo Imana nirwo rwego rwo kuyikorera no kuyitinya.

Yesu yabwiye Petero ko ahiriwe kuko yari azi neza uwo yakurikiye (Uyu munsi wowe urahiriwe kuko wamenye Imana wakurikiye),Yesu yahise amenya neza urwego Petero ariho, amenya ko Petero afitanye ubusabane na Data ubasha kumuhishurira.

Iyo wamenye Imana ukorera uhindurirwa izina Simoni yahise yitwa Petero ahinduka urutare rutazanyeganyezwa.Uyu munsi va mu rwego rwo kwitwa Simoni uhinduke Petero, uhinduke urutare.

Itorero ntabwo ari inzu, itorero ni abantu. Kuba Petero sibyo tureba ahubwo nibyo tubitse muri twe abandi batareba (Uyu munsi Imana irashaka abantu yabasha kubakaho itorero, nubwo itorero ari irya Kristo ariko azaryubaka ku bantu bamaze guhishurirwa neza uwo Kristo ari we""haranira kumenya Imana yawe izakwizera ikubakeho itorero ryayo).

Ese Petero n inde? -Petero ntabwo ari uwo ari we wese -si umuntu umaze imyaka myinshi mu itorero ahubwo ni umuntu ufite inzara n’inyota byo kumenya Imana, uzi Imana ye bwite atari mu kivunge. Nubwo itorero rikomeye ntihazabura ibirirwanya ariko ntabwo bizarishobora.

Amarembo y’ikuzimu nashaka gutera Petero ntabwo azamushobora Kristo nyir’itorero azamurinda. Urwego rwawe rwo guhishurirwa Kristo ruzabyara imbaraga zo guhangara isi y’umwijima kandi uko uzanesha bizatuma Kristo azakwizera aguhe umurimo n’ibikoresho muri uwo murimo.

Yesu namara kukugirira icyizere azaguha ibikoresho:

1. Imfunguzo z’ubwami bwo mu ijuru: Imana izaguha ubwenge n’ubushishozi kugira ngo uhishurirwe ibintu uzabere benshi umugisha.

2. Ububasha n’ubushobozi: Icyo uzavuga cyose Imana izagushyigikira. Imana yaguhaye ububasha ujye witonda mubyo uvuga utazatura umuvumo. Uyu munsi ndakwifuriza kumenya Kristo nk’Umwana w’Imana ihoraho no guhishurirwa Imana neza ndetse no kwizerwa n’Imana.

Guma aho Kristo yagusize kuko niwe wenyine uzi uburemere bw’ibyo yagushinze ntugashake gushimwa n’abantu ahubwo ishimire gushimwa n’Imana nicyo kingenzi, Satani nashaka guhagurukira umurimo azahera kuri wowe ariko Imana izakurwanirira, uzashikame kuko ufite isezerano ko ntacyo amarembo y’ikuzimu azagutwara. Imana ibahe umugisha.Amen