Korari La Trompette ya ADEPR-Ruvumera iritegura gutaramana na Jehovayire-ULK mu gitaramo yise ‘’Urashoboye Live Concert’’

Korari La Trompette iritegura gushyira hanze Alubumu yayo ya kabiri y’amajwi mu gitaramo izafatanyamo na Korari Jehovayire-ULK.

Korari La Trompette ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR-Ruvumera muri Paruwasi ya Gahogo ho mu karere ka Muhanga, intara y’Amajyepfo. Iyi Korari ikaba iri mu myiteguro yo gushyira ku mugaragaro Alubumu yayo ya kabiri y’indirimbo z’amajwi yise ‘’ Urashoboye.’’

Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki 29/11/2015, kikazatangira sa mbiri za mugitondo, ariko igikorwa nyirizina cyo kumurika iyi Alubumu kikazaba nyuma ya sa sita, kikabera ku kicaro cy’umudugudu wa Ruvumera aho iyi Korari isanzwe ikorera umurimo w’Imana.

Umutoza wa Korari La Trompette NIYOMUGABO Jean de Dieu kandi mu kurushaho kubakumbuza kuzajya kwifatanya nayo ntiyazuyaje kuvuga umwe mu myihariko iyi korari ifite w’ubutumwa bw’indirimbo zayo, ushobora kuba unatuma indirimbo zayo zikundwa n’abantu b’ingeri zitandukanye. Ati ‘’Umwihariko w’iyi korari ni uko mu ndirimbo zacu nyinshi usangamo ubutumwa bukangurira abakristo guhora bari maso ndetse banyotewe niby’agakiza no guhindurira benshi kuri Yesu.’’

Korari La Trompette

Korari La Trompette yatangiye umurimo w’Imana mu mwaka w’2003, itangira ari Korari y’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bakora mu biruhuko, ariko ubu ikaba yaragiye yaguka kuburyo ubu igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 67. Kugeza ubu ubu irimo ingeri zose yaba abiga mu mashuri yisumbuye ndetse na za kaminuza. Ifite Alubumu imwe y’amajwi n’amashusho yitwa ’’Ntutinye’’, ikaba yarahawe izina ku mugaragaro tariki 23/10/2013.