Korari Isezerano yo muri ADEPR SUMBA, iri kwitegura igitaramo cyo gushima Imana no kumurika umuzingo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi.

Korari Isezerano ikorera umurimo w’Imana muri paruwase Sumba mu karere ka Nyamagabe yateguye igitaramo cyo gushima Imana no gushyira ku mugaragaro umuzingo wabo wa kabiri w’indirimbo z’amajwi bise “IBYO WANKOREYE MANA” tariki 26 Werurwe 2017.

Iki giterane gifite intego iri muri Zaburi 116:12 havuga ngo: "Ibyo Uwiteka yangiriye byose ndabimwitura iki"?

Ibikorwa byo kumurika uyu muzingo bikazabera muri nzu mberabyombi y’Imparirwamihigo z’akarere ka Nyamagabe kuva saa saba z’amanywa.

Iki gitaramo kikazizihizwa kandi n’umuhanzi MURWANASHYAKA Faustin, korari Elayo nayo yo muri ADEPR Sumba n’umuvugabutumwa Pst. HABIMANA Bernard ndetse n’abandi batandukanye.

Korari Isezerano ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR akarere ka Nyamagabe muri paruwasi ya Sumba ibarizwa mu mujyi wa Nyamagabe. Ni korari igizwe n’abariririmbyi basaga 100 barimo abagabo, abagore n’urubyiruko.

Perezida wa korali Isezerano Rusingizandekwe Paul yadutangarije ko yatangiye mu mwaka wa 1999, itangiwe n’abantu batanu gusa ikorera mu cyumba cy’amasengesho. Nyuma yaje kuzamuka iba imwe muri korari yo ku mudugudu wa Sumba. Kuri ubu ifite indirimbo zirenga ijana, aho mu mwaka wa 2009 bashyize ahagaragara umuzingo wa mbere w’indirimbo z’amajwi n’amashusho.

Akomeza avuga ko indirimbo zigize uyu muzingo zifite umwihariko w’ubuhanga mu miririmbire ndetse n’amagambo arimo ubutumwa bwiza, kandi bizeye ko izi ndirimbo zizagera mu Rwanda hose ndetse no hanze bitewe n’ubutumwa n’ubuhanga zifite.

Korari Isezerano irateganya no gushyira ahagaragara amashusho y’izi ndirimbo bitarenze uyu mwaka kuko nayo ari gutegurwa.

Ubuyobozi bw’iyi korari burasaba abantu bose kuza bagafatanya gushima Imana muri iki giterane ndetse bakabasha kubona n’uyu muzingo mushya w’indirimbo z’amajwi bazaba bashyira ahagaragara.

Abraham UWIMANA.