Korari Isezerano yo mu Majyaruguru y’u Rwanda izataramana n’abakristo ba ADEPR-Masaka mu giterane cy’iminsi 2

Korari Isezerano yo mu Majyaruguru y’u Rwanda izataramana n’abakristo b’Itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Masaka ibarurirwa mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro mu giterane cy’iminsi ibiri yateguye, kizatangira kuri uyu wa gatandatu tariki 18 kugeza ku cyumweru tariki 19 Werurwe 2017.

Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti ‘’Utwigarurire Mana’’ (Amaganya ya Yeremiya 5:21).

Muri iki giterane hatumiwemo bamwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane mu itorero rya ADEPR barimo Past Semajeri ubarizwa i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Gatumwa w’i Huye mu Majyepfo ndete na Korari Isezerano yo mu Majyaruguru, muri Paruwasi ya Butete. Aba bose bakazafatanya na Korari zisanzwe zibarizwa muri Paruwasi ya Masaka zirimo Korari Jehovah Shammah, Jehovah Tsidkenu na Ba- Itabaza.

Igiterane kuwa gatandatu kizatangira sa munani z’amanywa gisozwe sa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba (14h00-18h30), naho ku cyumweru kibe amanywa umunsi wose kuva sa tatu za mu gitondo kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

@Agakiza.org