Korari Golgotha mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana

Korari Gologotha ibarizwa mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Rukiri ku mudugudu wa Rukiri ya 2 aho bakunda kwita Rehoboth, iri mu myiteguro y’igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizabera ku mudugudu wa Rukiri 2 taliki ya 09 Nyakanga 2017, guhera saa saba z’amanywa.

Intego y’iki gitaramo iboneka muri Zaburi 150:1hagira hati: “Haleluya, mushimire Imana ahera hayo, muyishimire mu isanzure ry’imbaraga zayo”.

Gorogotha izaba iri kumwe na New Melody Choir, Bosco Nshuti na Pastor Desire Habyarimana nk’umuvugabutumwa w’uwo munsi.

New melody choir

Bosco Nshuti

Pasiteri Habyarimana Desire

Kanda hano urebe kandi wumve indirimbo nziza zitandukanye za korari Golgotha
https://www.youtube.com/watch?v=7LLSR6ujK04

NIYONDORA Vedaste [email protected]