Korari Gahogo na Jehovayire zirafasha abanya Muhanga gusoza iyi weekend neza mu gitaramo cyo guhimbaza Imana

Korari Gahogo isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Gahogo, ku mudugudu wa Gahogo yateguye igitaramo cyo kumurika Alubumu ya kabiri y’indirimbo zayo z’amashusho. Muri iki gitaramo Korari Gahogo izifatanya na Korari Jehovayire ya CEP-ULK kuri iki cyumweru tariki 30/08/2015 kuva sa munani z’amanywa, kikazabera kuri stade ya Muhanga.

Iyi Alubumu Korari Gahogo izaba imurika yitwa ‘’Warahabaye.’’

Mbere gato ariko y’uko uyu munsi nyir’izina ugera iyi korari iraza gusogongeza abakristo b’aho ibarizwa kuri uyu wa gatandatu nyuma gato y’umuganda ,mu rusengero rw’Adepr Paruwasi ya Gahogo ku umudugudu wa Gahogo, aho hazatangirizwa igiterane izifatanyamo n’amakorari nk’Itabaza na Betesida zo kuri uyu mudugudu.

Korali Gahogo ni imwe mu makorali akunzwe cyane muri iki gihugu ikaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo Wanciye iki Yesu, ari nayo yitiriwe Alubumu yayo ya mbere, ikaba imaze gukora ibitaramo by’ivugabutumwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu.

Iyi korari yatangiye umurimo w’Imana mu 1994 ifite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo.