Korari Enihakore ya CEP-UR/Huye irimbanije imyiteguro yo kumurika Alubumu yabo ya mbere y’indirimbo z’amajwi

Korari Enihakore, imwe mu makorari akorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye ( CEP-UR/Huye, irimbanije imyiteguro y’igitaramo kidasanzwe kuri bo kirimo gushyira ahagaragara umuzingo wabo wa mbere w’indirimbo z’amajwi ( Alubumu). Iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2016, kikazabera mu nzumberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, guhera sa saba z’amanywa ( 13h00’).

Iki gitaramo kandi cyatumiwemo abandi bakozi b’Imana bazafatanya na Enihakore guhimbaza Imana barimo Korari Sinai izaturuka mu mujyi wa Kigali, muri ADEPR-Paruwasi ya Kamashashi-Kanombe, yamenyekanye mu ndirimbo zayo zitandukanye ariko cyane iyo bise ‘’Akamanyu k’umutsima’’, naho umwigisha w’ijambo ry’Imana akaba ari Umuvugabutumwa Kwizera Valens.


Korari Enihakore

Korari Enihakore yatangiye umurimo w’Imana nyirizina mu mwaka w’2001, ubwo hatangizwaga umuryango w’abanyeshuri b’abapantekoti mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ( CEP-UNR= Communauté des Etudiants Pantecotistes a l’Université Nationale du Rwanda), abantu bake biyumvisemo umuhamagaro wo gukora umurimo w’Imana mu gitondo nk’itsinda aho bitwaga Groupe matinal).

Mu mwaka w’2006, nibwo benshi muri iri tsinda bari bamaze kugenda nyuma yo gusoza amashuri yabo, ariko nyuma y’umwaka umwe gusa, iri tsinda ryongera kubyutsa umutwe, Imana irarishyigikira kugeza ubwo havutsemo umutwe w’abaririmbyi ( Chorale), wanaje guhabwa izina rya Enihakore mu mwaka w’2009, ubwo bari bamaze kwaguka kugera ku banyamuririmbyi 30. Kugeza ubu nk’uko Imana yagiye yagura umurimo wayo muri yo, imaze kugira abaririmbyi 68, ndetse n’abarangije bayiririmbyemo basaga 80 ( Ababarwa ni abayibayemo hagati y’umwaka w’2007-2015).

Innocent Kubwimana/Ubugingo.com