Korari Besalel n’itsinda bari bajyanye mu ivugabutumwa muri Uganda barashima Imana kubw’umusaruro ryatanze

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Korari Besalel hamwe n’itsinda ry’abafatanyabikorwa, abashumba ndetse n’izindi nshuti zayo bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza i Kampala mu gihugu cya Uganda aho bari bagiye mu giterane cy’ivugabutumwa bari batumiwemo. Aba bakozi b’Imana kuri ubu barashima Imana kubw’umusaruro wabonetse mu ivugabutumwa bakoreye muri Uganda nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi korari.

Korari Besalel ubusanzwe ibarizwa ku mudugudu wa ADEPR-Murambi, Paruwasi ya Nyanza, mu itorero ry’Akarere ka Kicukiro yahagurutse ku mugoroba wo kuwa kane tariki 23/02/2017 nk’uko twari twabibatangarije, yerekeza Kampala, umunsi wo kuwa gatanu ikaba yarawutangirijemo igikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo zizagaragara kuri Alubumu yabo ya kabiri y’amashusho nayo itegerejwe na benshi kugeza ubu. Mu masaha ya mugitondo yo kuwa gatandatu nibwo berekeje nyir’izina aho yagombaga gukorera igiterane mu karere kitwa Buikwe, ahitwa Rugazi werekeza Jinja muri Uganda.


Korari Besalel igeze aho iririmbira yitegura kuririmba
Igiterane cyahise gikomeza mu masaha ya mbere ya sa sita gisozwa ku mugoroba, kiza gukomerezaho ku cyumweru.

Ubuyobozi bwa Korari Besalel butangaza ko uru rugendo rwababereye urw’umugisha kuko nubwo ahantu bagiye byasaga n’amavuna kuko ADEPR itarahashinga imizi cyane, ariko bahagiriye ibihe byiza mu buryo batetekerezaga. Umuyobozi wa Korari Besalel Bwana Mihigo Theodor yavuze ko babonye ukuboko kw’Imana kubana nabo mu buryo batabitekerezaga,ati ‘’Twagize ibihe byiza, Imana yabanye natwe kandi turashimira Imana kubw’umusaruro wabonetse harimo n’abemeye guhinduka bakaba abana b’Imana.’’


Abantu babaga batuje bumva ubutumwa bwiza mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana

Agace Besalel yakoreyemo igiterane nta rusengero itorero rya ADEPR-Ishami rya Uganda rirahubaka ariko mu giterane ntibyabujije ko abantu baza kumva ubutumwa bwiza kandi bakemera kwihana. Mu bemeye gukizwa harimo abagande, abanyarwanda ndetse n’abarundi bahatuye.

Korari Besalel yari imaze iminsi izenguruka hirya no hino mu Rwanda ivuga ubutumwa bwiza, kuri ubu ikaba itangiye kwagura ivugabutumwa ryayo kuko itangiye kwambukiranya imipaka.


Mu mwanya w’ijambo ry’Imana rigufi

Mu gihe cy’imyaka ibiri ishize itorero rya ADEPR rifunguye ishami ryayo muri Uganda hagiye haboneka amakorari atandukanye yo muri iryo torero ajya kuvugayo ubutumwa. Ubuyobozi bwa ADEPR kandi bukaba bwaragiye butangaza ko bukataje muri gahunda yaryo yo kugeza ubutumwa bwiza hirya hino ku isi.

@Agakiza.org