Korari Abakorerayesu ya ADEPR-Rukurazo igiye kumurika Alubumu yabo kabiri y’indirimbo z’amashusho

Korari Abakorerayesu isanzwe ibarizwa mu itorero rya ADEPR-Paruwasi ya Rukurazo ari nawo mudugudu irimanije imyiteguro y’igiterane cyo gushyira ku mugaragaro Alubumu yabo ya kabiri y’indirimbo z’amashusho. Igikorwa kizaba kuri iki cyumweru tariki 12/02/2017, kikazabera ku rusengero rwa ADEPR-Rukuraza guhera sa saba z’amanywa.

Iyi Korari imaze kuba ubukombe kubera ibikorwa byayo by’ivugabutumwa ikorera hirya no hino mu gihugu, yamenyekanye cyane mu ndirimbo yayo bise Aritamurura, ari nayo yitiriwe Alubumu yabo ya mbere y’amashusho bashyize hanze mu mwaka w’2012. Kuri iyi ncuro Alubumu bagiye gushyira ku mugaragaro bayise ‘’Nshingiye’’ ikaba igizwe n’indirimbo 11 zose zikozwe mu rurimi rw’ikinyarwanda.


Korari Abakorerayesu

Mu kiganiro n’umuyobozi w’iyi Korari Bwana Nduwimana Etienne yabwiye Agakiza.org ko ibikorwa bitegura umunsi nyirizina wo kumurika ku mugaragaro iyi Alubumu yabo bise ‘’Nshingiye’’ bigeze kure, kandi kuri ubu bitanga ikizere ko umunsi uzagenda neza. Ati ‘’Ubu turi mu marepetisiyo n’indi myiteguro dutegereje umunsi nyirizina kandi bimeze neza rwose.’’

Korali Abakorerayesu yavukiye Kimironko mu cyumba cy’amasengesho mu mwaka w’1992 tariki 27 z’ukwezi kwa kabiri, itangirana n’abaririmbyi 21 ariko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, iza guhitanamo abaririmbyi 13.

N’ubwo aya mateka aremereye yabambuye umubare munini w’abari bagize iyi Korari ntibabyabaciye integer burundu ahubwo bakomeje kwiyubaka uko iminsi yagendaga iza, ari nako Imana igenda yagura umurimo wayo muri bo. Kugeza ubu iyi Korari ikaba imaze kugira abaririmbyi basaga 80 bari mu ngeri zitandukanye.

[email protected]