Korali amahoro ADEPR Remera yataramiye k’umudugudu wa Kabuga ibafasha no kugura intebe

Ku cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017 koraki Amahoro ikorera umurimo w’Imana muri paruwasi Remera umudugudu wa Remera yakoze urugendo rw’ivugabutumwa muri paruwasi ya Kabuga ibafasha no mu gikorwa cyo gushaka intebe zo gushyira mu urusengero.

Korali amahoro nyuma yo gutumirwa n’ubuyobozi bw’umudugudu wa kabuga Siyege, bakamenyeshwa ko bafite n’igikorwa cyo gushaka intebe zo gushyira mu urusengero abaririmbyi ba korari Amahoro begeranyije ubushobozi biyemeza kuzatanga intebe 17 kuri uyu mudugudu kugirango abakirisitu babashe kubona aho bicara.

Intebe zari zikenewe zari intebe 50, intebe imwe ihagaze ibihumbi 70.000, hamwe n’abitabiriye iki gitaramo bakusanyije intebe zigerenga 41, biyemeza kuba bazigejeje kuri uru rusengero bitarenze ukwezi kwa Mata.

Iki giterane cy’ivugabutumwa kandi kitabiriwe n’amakorali yo kuri uyu mudugudu, gisoza ubuyobozi bushimira abitanze bose kugirango umurimo w’Imana wo gushyira intebe mu urusengero ugende neza, ndetse bushimira na korali Amahoro ubwitange bagaragaje kugirango iri vugabutumwa rigende neza.

Tuyishime [email protected]