Korali Siyoni ya ADEPR Nyakabanda mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse

Korari Siyoni ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR, Paruwasi ya Kicukiro Shell , ku mudugudu wa Nyakabanda iri mu myiteguro y’igiterane cy’ububyutse, kizabera ku kicaro cy’uwo mudugudu , kuva kuri uyu wa gatandatu tariki 26 kugeza ku cyumweru tariki 27 Werurwe 2016.

Iki giterane cyateguwe na Korali Siyoni mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu bose impamvu n’uburyo bakwiye kuza mu nzu y’Imana.

Nk’uko Umuyobozi w’iyi Korali, MUNYURANGABO Théoneste yabitangarije itangazamakuru, ngo bifuje ko muri iki gihe usanga abantu batanga igihe kinini mu bindi bintu bitandukanye; hakwiye kubaho no kubibutsa ko bakwiye kwibuka kwegera Imana ndetse bakamenya n’uburyo bakwiye kuyegera baciye bugufi, nk’uko intego y’iki giterane ibivuga.

Yagize ati “ ni byo twateguye igiterane nka korali Siyoni, twifuzaga kongera gukangurira abantu bose abakirisito by’umwihariko ko bakwiye kuba hafi y’Imana kandi baciye bugufi. Intego y’igiterane cyacu ikaba iboneka muri bibiliya muri Zaburi 5, 8; havuga uburyo dukwiye kujya mu rusengero rwera rw’Imana twejejwe kandi duciye bugufi.”

Nk’uko uyu muyobozi abitangaza kandi, ntibari bonyine muri iki giterane cy’iminsi ibiri ni ukuvuga kuwa gatandatu tariki ya 26 no ku cyumweru kuri 27 z’ukwa gatatu, hazaba hari n’umuhanzi Izayi UZAYISENGA n’itsinda ryitwa BEULLA ribarizwa mu karere ka Muhanga, bakazabafasha mu ndirimbo ndetse na Korari Gebeyoni ya ADEPR-Murambi ( yahoze yitwa Umunezero). Hakazaba kandi hari n’umuvugabutumwa Pasteri Semajeri.

Korali Siyoni imaze igihe ikora umurimo w’Imana muri iri torero kandi ikaba ifite gahunda yo kwagura ivugabutumwa ryayo mu buryo bugezweho bw’amajwi n’amashusho mu rwego rwo kugeza ubutumwa kure hashoboka.

Chorale Siyoni yatangiye gukora umurimo w’Imana mu mwaka w’ 1997,ikaba yaratangiye ari korari y’urubyiruko yitwa (Abarinzi) igera mu bantu 60. Uko iyi korari yagiye ikura ikaba yaraje kuva kuri korari y’urubyiruko iba iya kabiri ku mudugudu wa Nyakabanda ndetse ihita ihindura izina yitwa Korari Siyoni muw’2007.

Umudugudu wa ADEPR-Nyakabanda uherereye munsi ya Hoteli Alpha Palace i Remera mu karere ka Kicukiro ( Umujyi wa Kigali).