Korali Siloam mu mashimwe menshi

Korali Siloam, imwe mu ma korali amaze kubaka izina ku buryo bukomeye muri uyu munjyi wa Kigali n’ahandi mu ntara zitandukanye biturutse ku ndirimbo zabo zifite amavuta ndetse zihembura imitima ya benshi irashima Imana yababashishie gukora igitaramo kibereye ijisho rya buri wese

Ni ku cyumweru tariki 10 ukuboza 2017 ubwo bakoreraga igitaramo cyabo muri dove hotel basohora indirimbo zigera ku munani z’amajwi salle irakubita iruzura no hejuru abandi babura aho bicara barahagarara

Iyi korali isanzwe ifite ubuhanga mu miririrmbire yaje kuririmbira abari buzuye muri Salle mu majwi yabo meza, ibintu byashimishije ku buyo bukomeye abari aho bose

Biteganijwe ko iyi korali iri gutegurira abakunzi bayo umuzingo w’indirimbo15 zirimo n’izi umunani zagiye ahagaragara kandi ngo bizakorwa vuba hashoboka

[email protected]