Korali Rangurura ya ADEPR Gihogwe iritegura kumurika Alubumu yayo ya 2 (DVD)

Korari Rangurura isanzwe ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Gihogwe ikomeje imyiteguro yo kumurika indirimbo zayo z’amashusho, Alubumu ya 2, igikorwa yitegura gukora tariki ya 6/9/2015, kikazabera ku rusengero rwabo aho isanzwe ibarizwa. . Iyi Alubumu bazamurika izaba yitwa ‘’Nzagendana nawe’’

Korali Rangurura yamenyekanye cyane mu bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa ndetse n’ibyo kwifatanya n’abanyarwanda cyane mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Iyi korari yamenyekanye kandi na none mu ndirimbo zayo zitandukanye zirimo nka ‘’Abizera dufite ibanga”, “Azaza”, “Never Again” n’izindi.

Umuyobozi w’iyi korari Mukazi Jeanne avuga ko ubu bafite ishimwe kubw’iki gikorwa bagiye kumurikira abakunzi babo mu minsi mike, ari nayo mpamvu bakomeje imyiteguro.

Korari Rangurura yatangiye umurimo w’Imana mu 1975 ikaba yarashinzwe ubwo umudugudu ikoreramo wari wakiriye itorero rya ADEPR, ikaba yaragiye yaguka mu buryo butandukanye kuburyo ubu igizwe n’abaririmbyi basaga ijana (100). Ikaba yaragiye ikora ingendo z’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu, ibikorwa yifuza kwagurira no mu karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no hanze y’ako, uko Imana izagenda ica inzira.

Iyi korari ifite Alubumu zigera kuri 5 z’amajwi ikagira mo imwe y’amashusho bashyize kumugaragaro mu 2012.