Korali Penuel yo mu itorero rya ADEPR Kabarondo -Ishimwe igiye kumurika Alubumu yayo ya mbere y’amajwi.

Nyuma y’Imyaka 15 itangiye umurimo w’Imana, korali Penuel yo mu itorero rya ADEPR umudugudu Ishimwe, Paruwasi ya kabarondo, itorero ry’Akarere ka Kayonza, ururembo ry’Iburasirazuba igiye kumurika alubumu yayo ya mbere y’indirimbo z’amajwi.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Korali Penuel, Bwana HABIYAKARE Pierre Vincent, ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2014, nibwo iyi korali iteganya igikorwa cyo kumurika ku mugaragaro Album yabo ya mbere y’indirimbo zabo z’amajwi, iyi Album bakaba barayise “NSHINGA AMABUYE Y’INZIBUTSO”, iki gikorwa kikazabera ku rusengero rwa Adepr ishimwe aho basanzwe basengera, kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Bwana HABIYAKARE, yakomeje adutangariza ko uyu munsi uzaba ari umunsi mukuru ukomeye kuri bo no kubazaza kubashyigikira bose, kuko bazagira umwanya uhagije wo gushimira Imana ibyo ibagejejeho, ndetse bakanatarama bumva n’indirimbo zihimbaza Imana z’abahanzi batandukanye bazaba batumiwe, harimo na Korale Louange yo mu itorero rya Adpr Gatsata mu rurembo rw’umugi wa Kigali abantu bakunda cyane, bityo akaba ararika abantu bose kuzaza kwishimana nabo.

Twababwira ko Korali Penuel yatangiye umurimo w’Imana tariki ya 06 Kanama 1999, ari itsinda ry’abanyeshuri batandatu batangiye baririmba mu rusengero, mu mwaka wa 2009 bamaze kwaguka bahinduka Korari bitwa Penuel, iki gihe nibwo bafunguye amarembo bemerera n’abandi bakirisitu babishaka batari abanyeshuri bafatanya nabo kuririmba, kuburyo kuri ubu iyi korari igizwe n’abaririmbyi 53 muri bo 60% akaba ari urubyiruko.

Korari Penuel yamenyekanye cyane mu ntara y’uburasirazuba bitewe n’indirimbo zayo abantu bakunda cyane, ndetse no mu bikorwa bitandukanye nka gahunda yo gufasha bamwe mu banyeshuri batishoboye, kwishyura amafaranga y’ishuri baba ari abo mu itorero ryabo ndetse no hanze y’itorero.