Korali Peniel izamurika album y’amashusho mu gitaramo yatumiyemo Impanda ya ADEPR SEGEM

Korali Peniel, ni imwe mu makorali abarizwa mu itorero rya ADEPR mu rurembo rw’i Burasirazuba akarere ka Kayonza, Paroisse ya Kabarondo ku mudugudu wa Ishimwe. Nyuma yuko iyi korali ishyize ahabona umuzingo w’amajwi wasohotse mu mwaka wa 2014, bazanye umuzingo w’amashusho bemeza ko ukoze neza kandi indirimbo ziwukubiyeho , zizarushaho kuvuga ubutumwa bwiza kugeza ku mpera z’isi.

Umuhango nk’uyu, umuntu atatinya kuvugako ari mboneka rimwe kuri korali Peniel n’abakunzi bayo, hatekerejwe kuri korali y’ibihe byose, ifite inararibonye mu ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo, ngo izafashe gususurutsa abazitabira uyu muhango ndetse no kongera guhembura imitima iguye isari. Iyi korali nta yindi ni korali Impanda ya ADEPR SEGM, mu rurembo rwa ADEPR, umugi wa Kigali.

Muri uyu muhango wo kumurika uyu muzingo w’amashusho uteganijwe tariki ya 02/7/2017 i Kabarondo, korali Peniel izakoramo n’igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abantu 100 mu rwego rwo kubwiriza ubutumwa bwiza bujyana n’imirimo.

Habiyakare Pierre Vincent umuyobozi w’iyi korali aganira n’itangazamakuru yavuzeko mbere ya byose bashima Imana kuko ijya igenda ibiyereka uko iminsi ishira kuko nyuma yuko bamuritse umuzingo w’amajwi mu mwaka wa 2014, bahise bakomerezaho gukora amashusho none intego yabo igezweho, kuko iminsi ibarirwa ku ntoki ngo bayimurikire imbaga iyitegerezanije ubwuzu..

Korali Peniel, kugeza ubu yashyize imbere gahunda ya kora ndebe , iruta vuga numve, umunsi ubanziriza imurikwa ry’iyi album DVD, tariki ya 1Nyakanga 2017, bazifatanya n’abanyarwanda batuye muri aka gace, gukangurira abantu gutanga ubwisungane mu kwivuza, iyi korali izafashirizamo abatishoboye 100, ikabatangira uyu musanzu.

Korali Peniel yatangiye umurimo w’Imana tariki ya 06 Kanama 1999, ari itsinda ry’abanyeshuri batandatu batangiye baririmba mu rusengero, mu mwaka wa 2009 bamaze kwaguka bahinduka Korari bitwa Peniel. Iki gihe nibwo bafunguye amarembo bemerera n’abandi bakirisito babishaka batari abanyeshuri bafatanya nabo kuririmba, ku buryo kuri ubu iyi korari igizwe n’abaririmbyi 53 muri bo 60% akaba ari urubyiruko.