Korali La Lumière yagaragaje urukundo ikunda umurimo w’ivugugabutumwa kuri ADEPR Muyongwe (Gakenke)

Kuri uyu wa 15-16 Gashyantare 2014, korali La Lumière mu giterane cy’ivugabutumwa cyabereye mu murenge wa Muyongwe (Gakenke) mu itorero ry’akarere rya ADEPR Gakenke, yagaragaje imbaraga mu ivugabutumwa ryabo ritagira umupaka haba mu mujyi cyangwa mu cyaro cyane ko iyi korali ibarizwa mu mujyi wa Kigali kuri ADEPR ya Nyanza ya Kicukiro.

Chorale La Lumiere

Ku mudugudu wa ADEPR Muyongwe ahabereye iki giterane, abantu bari urujya n’uruza baba abasengera muri iri torero ndetse n’abasengera mu yandi madini abarizwa muri aka karere, cyane ko abahatuye bemeza ko umurimo w’Imana urushaho kugenda waguka, abakizwa bakarushaho kuba benshi uko bucyeye n’uko bwije. Ibi bituma nk’urusengero rwa ADEPR Muyongwe rutakibasha kwakira abarugana bose kuko usanga rwarabaye ruto cyane bityo hakaba hari gutekerezwa uburyo rwakwagurwa.

Muri iki gihe usanga ivugabutumwa rikataje, by’umwihariko mu bice byo mu cyaro, aho usanga amakorali yo mumujyi wa Kigali yerekeje amaso ku ivugabutumwa rirenga umujyi wa kigali kugeza mu nguni zose z’igihugu. Ibi bituma uyu murimo urushaho kugenda neza kuko abakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza barushaho kwiyongera haba mu byaro ndetse no mu mijyi.

ADEPR Muyongwe ni umwe mu midugudu ya ADEPR, itorero ry’akarere ka Gakenke igenda yunguka abayoboke uko bucyeye n’uko bwije. Abasengera muri iri torero nk’uko babitangaza, bavuga ko hambere wasangaga umubare w’abagore ari wo wiganje muri iri torero nyamara ariko aba bagore bafite abagabo bo bakisigarira iyo. Si uko bikimeze kuko kubera imbuto aba bagore bagiye berera abagabo babo bakimara kugera muri iri torero rya ADEPR Muyongwe, n’abagobo babo bahisemo kubisunga, ubu bakaba bafatanya umurimo w’Imana kuri iri torero.

Aharabandi Boniface ni umwe mu bagabo twaganiriye, umugore we yageze muri iri torero mu mwaka wa 2000, na ho umugabo aza kumusangamo muri 2012 na we yakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe ubu akaba ari umudiyakoni kuri iri torero.

Tumubajije impamvu yaba yarafashe umwanzuro wo kuza muri iri torero, Boniface yadusubije muri aya magambo ati “Kuza muri iri torero rya ADEPR Muyongwe, umugore wanjye yabigizemo uruhare kuko yarigezemo muwa 2000, nyuma yo kujya anyerera imbuto nziza naje gusanga kwakira Yesu nta gihombo kirimo, bityo mfata umwanzuro wo kujya kwifatanya na we gukorera Imana, ubu turanezerewe muri Kristo Yesu.”

Umuyobozi wungirije wa Paruwasi ya ADEPR Rushashi, tuganira yadutangarije ko banezerewe kuba bakiriye korali La Lumière kuva mu mujyi wa Kigali. Yagize ati “Dushimiye korali La Lumière yaje kudufasha mu ivugabutumwa muri iyi paruwasi yacu.”

Twagize amahirwe yo kubonana n’umwe mu bari bitabiriye iki giterane, ariko usengera muri kiriziya Gatolika Bwana Dukuzumuremyi, adutangariza ko yishimira ibikorwa bikorwa n’iri torero kuko we bimukora ku mutima n’ubwo badasengera hamwe, nyamara ariko abona ubumwe n’andi matorero muri aka gace bukomeje gutezwa imbere.

Tuganira n’umuyobozi wa korali La Lumière, yadutangarije ko bishimiye kubana n’Abakristo bo kuri ADEPR Muyongwe mu gihe cy’iminsi ibiri, bakaba bahawe umugisha kandi banezerewe uburyo bakiriwe.

Yagize ati “Turasezerewe rwose kubana n’Abakristo bo kuri uyu mudugudu mu gikorwa cy’ivugabutumwa, kandi dushimye Imana ko yabanye natwe muri uyu murimo.”

Dushimirirmana Onesphore