Korali La Lumière igiye gukorera urugendo rw’ivugabutumwa muri paruwasi ya ADEPR Rushashi, umudugudu wa Muyongwe

Nyuma yo kumurika album yayo , korali Lumiere ikomeje urugendo rw’ivugabutumwa, aho muri iyi weekend izaba iri mu itorero ry’ADEPR ry’akarere ka Gakenke; kuri ADEPR MUYONGWE, paruwasi ya Rushashi, mugikorwa k’ivugabutumwa kuwa gatandatu no ku cyumweru tariki ya 15 kugeza kuya 16 Gashyantare 2014.

Iyi korali ibarizwa i Nyanza ya Kicukiro kuri ADEPR nyuma yo kumurika album yayo ya mbere yise “Ingoma y’amahoro”tariki ya 03 Ugushyingo 2013, ikaba ikomeje kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda.

Korali « La lumière » yatangijwe n’abanyeshuli bo mu itorero ry’Abapenekositi (ADEPR) bigaga mu cyigo cya CGFK, kiri ku cyicaro cy’itorero ry’inshuti (Eglise des Amis) mu Kagarama, itangira gukorera mu mudugudu wa Nyanza mu mpera za 2002 nka korali y’abanyeshuli bo mu cyigo cya CGFK.

Nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bukomeza bubitangaza korali La lumiere, ngo mu kwezi kwa Nyakanga 2003, icyifuzo cy’umudugudu cyashyizwe mu bikorwa, iyi korali itangizwa nkiya kabiri iri mu imenyerezwa, aribwo mu mwaka wa 2004 yemejwe ku mugaragaro nka Korale ya 2 y’umudugudu wa Nyanza.

Korali « La lumière » yatangijwe n’abaririmbyi 8 iza kwemezwa kumugaragaro ifite abaririmbyi 17 , ubu ikaba imaze kugira abaririmbyi 47. Mu bindi bikorwa by’urukundo no gutanga ubufasha ikora nyuma y’umurimo biyemeje wo kuririmba, mu mwaka wa 2005 iyi korali yateye inkunga paruwasi ya Butete mu kubaka urusengero, muri 2007 yatanze amabati yo gusakara inzu yakirirwamo abashyitsi ku mudugudu wa Kamonyi no muri 2009 itanga amafaranga 447000 yo kubaka urusengero ku mudugudu wa Rwanteru ho muri Kirehe.

Ibi bikorwa kandi yanabikoze mu mwaka wa 2012 mu kubaka urusengero rwa Nshishi muri Ngororero no mugusakara urusengero rwa Paroisse ya Jurwe muri Muhanga.

Kuri iyi nshuro korali la Lumiere ikaba igiye gutaramira ab’I Gakenke, ho muri paruwasi ya ADEPR Rushashi, kumudugudu wa Muyongwe tariki ya 15 kugeza kuya 16 Gashyantare 2014.

Dushimirimana Onesphore