Korali Jehovah Jireh CEP ULK mu myiteguro yo kumurika umuzingo wayo wa gatatu w’indirimbo z’amashusho

Kuri uyu wa 9 Nyakanga 2017 nibwo korali Jehovah jireh Cep ULK ifite igitaramo cyo kumurika album yayo ya gatatu y’indirimbo z’amashusho.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wungirije w’iyi korali MUVUNYI Hyppolite, ngo iki gitaramo kizabera muri Stade ya ULK saa saba n’igice aho hazaba hatumiwemo korali Siloam ADEPR Paruwasi ya Gasave, ku mudugudu wa Kumukenke ndetse n’umwigisha Reverand KARAYENGA J.Jacques.


korali siloam izaba yabukereye kuri uwo munsi

Iyi album ngo izaba igizwe n’indirimbo 13 zirimo tugufitiye icyizere Mana, umukwe araje, izahanagura amarira n’izindi nyinshi nkuko MUVUNYI Hyppolite yabitangarije ikinyamakuru igihe.com.

Korali Jehovah Jireh imaze kumenyekana mu ndirimbo zakunzwe n’abantu batari bake nka guma muri Yesu, kugira ifeza, turakwemera, intsinzi n’izindi nyinshi.
Iyi korali yashinzwe ahagana mu mwaka w’1998,kuri ubu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Pste Cepien ya ULK.

Liliane [email protected]