Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR- Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana.

Mu mpera z’iki cyumweru dusoje tariki ya 29 na 30 Werurwe 2014, Korali Galeedi yo mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya kicukiro ku mudugudu wa Nyakabanda, yakoze igiterane cyo gushima Imana ku mirimo itangaje yabakoreye mu gihe kingana n’imyaka 17 bamaze batangiye umurimo w’Imana.

Iki giterane korali Galeedi yagiteguye ku bufatanye n’umudugudu wa ADEPR Nyakabanda ikoreraho umurimo w’Imana, ikaba ishima Imana ko muri iyi myaka imaze ikora uyu murimo, Imana yabarinze muri byinshi, dore ko itangira muw’1997 yari igizwe n’abaririmbyi 5 basengera muri shitingi, ubwo yitwaga korali Nyakabanda, ikurikizaho kwitwa korali Ebenezer nyuma iza kuba Galeedi kugeza ubu, kuri ubu rero ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 60 barimo ingeri zitandukanye, bakaba batakiri muri shitingi kuko ubu basengera murusengero rwiza.

Uretse ibyo kandi korali Galeedi ishimira Imana, umuyobozi w’uyu mudugudu Mwalimu MBYARIYEHE François wayoboye iki gikorwa, yavuze ko uru rusengero barimo ubu, rwahirimye incuro 3 zose ari ko barusubiramo, ariko ntirwagira uwo rugwira, gusa kuri ubu Imana bakaba bayishimira ko yabahaye urusengero rufite inkingi zikomeye, kuburyo yizeye adashidikanya ko rutapfa kongera guhirima. Korali Galeedi ivuga kandi ko kuva itangiye uyu murimo kugeza ubu, bagiye bagira ibibazo bitandukanye harimo gupfusha batatu mu bari abaririmbyi bayo, ndetse hari n’abarwaye indwara zikomeye harimo Umufasha wa Mwalimu NYANDWI Gaspar witwa MUKANGARAMBE Epiphanie nawe warwaye akagera aho bakeka ko yapfuye ariko Imana ikamukiza.

Iki giterane cyari cyatumiwemo abakozi b’Imana batandukanye barimo Reveland NZABONIMPA Canisius wo mu rurembo rwa ADEPR Uburengerazuba wanaririmbiye abari aho, korali RANGURURA yo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ku mudugudu wa Biryogo, Alexis DUSABE ndetse na Isaïe UZAYISENGA Bose kakaba barafatanyije guhimbaza Imana muri iki giterane, bikaba byaragaragaye ko benshi bahahembukiye.

Umuyobozi wa Korali Galeedi Bwana NSABIMANA Baseka Isacc akaba yaranashimiye ndetse asabira umugisha buri wese wagize uruhare mu kuba Galeedi igeze aha.

Ernest RUTAGUNGIRA