Korali Bethifague ADEPR Karambo igiye kumurika Album ya mbere yitwa Turakumbuza abera ijuru

Mu myaka hafi 13 Korali Bethifague yo kuri ADEPR Karambo Paruwasi ya Gatenga imaze ishinzwe,ubu noneho igeze kure yitegura gushyira ahagaragara umuzingo wa mbere w’indirimbo zayo witwa Turakumbuza abera ijuru.

Icyo gitaramo cyo kumurika iyo Album bakaba baragitumiyemo bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana aribo Patient Bizimana na Theogene Uwiringiyimana nk’uko bagenda batumirwa henshi buri cyumweru cyane cyane mu matorero ya ADEPR.

Nk’uko twabitangarijwe na Karere Estache umuyobozi wa Korali Bethifague,avuga ko icyo gitaramo kizamara iminsi ibiri kikazaba mu ntangiriro za Werurwe taliki ya 8 na 9 muri 2014 kikazabera ku rusengero rwa Karambo ari naho iyo Korali ibarizwa.

Korali Bethifague yashinzwe mu mwaka w’1998 itangizwa n’abaririmbyi 8,ikomeza kwiyubaka yitwa iy’urubyiruko. Yaje guhindurirwa Izina ndetse ininjiza abaririmbyi bandi bakuze ubu ikaba igizwe n’abantu 56 barimo urubyiruko n’abandi.

Mu bijyanye no kwiteza imbere bihangira umurimo nk’uko Leta y’u Rwanda idasiba kubishishikariza abanyarwanda,Korali Bethifague irambiwe kujya ica abaririmbyi amafaranga ya buri munsi mu gihe ifite igikorwa igiye gukora kuri buyakenere.

Ni muri urwo rwego nyuma yo kumurika Album,Korali Bethifague iteganya gushinga Iduka rizacururizwamo ibikoresho byo mu biro rikazajya ryinjiza kuruta kuabika kuri Konti gusa bityo rikazajya ribagoboka kimwe n’uko kandi rizaha abaririmbyi bayo akazi kuko mur’iyo Korali harimo benshi bafite ubumenyi muri byo.

Gideon Mupende