Korali Betelehemu igiye kugura bisi ya miriyoni 150

Korali Betelehemu ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, paruwasi ya Gisenyi mu karere ka Rubavu yatangaje ko ifite umushinga wo kugura imodoka izajya ibafasha no mu ngendo z’ivugabutumwa bakora mu Rwanda no hanze yayo ihagaze igiciro cya miriyoni 150 z’amanyarwanda.

Uyu mushinga watangajwe na Muhire Innocent umuyobozi wa korali Betelehemu ubwo basozaga icyumweru cy’ivugabutumwa ndetse bizihiza n’isabukuru y’imyaka 50 iyi korali imaze ikora ivugabutumwa mu Rwanda no hanze ya rwo.


Korari Betelehemu ya ADEPR-Gisenyi

Yagize ati ‘’dufite umushinga uzatangira tariki 01 mutarama 2017 ukarangira 31 ukuboza 2017 wo kugura imodoka nini izajya ikora ikazajya idufasha no mu bikorwa by’ivugabutumwa tugira mu gihugu no hanze yacyo kuko izaba ifite ubushobozi bwo gutwara abaririmbyi bose amafaranga twahaga abandi tukajya tuyakoresha ibindi.’’

Yongeyeho ko kandi badafite ikibazo kuko n’abafatanyabikorwa babo bafatanyije muri iki gikorwa bakaba bizeye ko bizagera igihe bihaye bamaze kugura iyi modoka, abaterankunga ba korali Betelehemu biyemeje kujya batanga amafaranga buri kwezi kugira ngo igihe bihaye kizagere bamaze kugura iyi modoka.


Ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 50 korari Betelehemu imaze ibayeho

Ikindi kigaragaza ko uyu muhigo bazawugeraho nuko gahunda zindi bagiye biha babashije kuzigeraho mu kwizera kuko Imana yabafashije kwizihiza Yubire y’imyaka 50, bakayizihiza boroza imiryango muri gahunda bise gira inka mukirisitu, ndetse bagasura abarwayi, bagasura n’abagororwa bafungiye muri gereza ya Nyakiriba, bibaha icyizere ko n’ibindi bazabigeraho.

Korali Bethelehemu yatangiye umurimo w’ivugabutumw mu umwaka wa 1965 ikaba imaze imyaka 51 ivuga ubutumwa. yatangiranye abaririmyi 4 itangira yitwa korali y’urubyiruko ariko nyuma y’imyaka 50 Imana imaze kubakoresha iby’ubutwari mu Rwanda no mu mahanga.

[email protected]