Korali Besalel y’I Murambi igiye gutaramana n’abo kuri Adepr Kicukiro_ Nyakabanda

Ku ubutumire bwa korali Sion ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kicukiro Umudugudu wa Nyakabanda, Korali Besalel igiye gutaramana n’abakirisito bo kuri uyu mudugudu mu giterane cy’iminsi ibiri kizatangira tariki ya 03 kugeza 04 Ukuboza 2016.

Bwana Jean de Dieu NDACYAYISENGA Umuyobozi wungirije wa Korali Sion yateguye iki giterane, yatangarije agakiza.rw ko iki giterane cyateguwe hagamijwe kurangiza umwaka bari mu bihe byiza byo gusenga, gushima Imana kubyo yabakoreye no gusengera umwaka utaha wa 2017.

Iki giterane gifite insanganya matsiko ivuga ngo “Injira mu masezerano mashya”, Bwana NDACYAYISENGA Akaba yakomeje avuga ko amasezerano mashya bifuza kwinjira mo ari ayo gukorera Imana bagutse mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’ubuzima bisanzwe, yongeraho ko iki giterane kandi gifite umwihariko, kuko kuva kuri uyu wa 28 Ugushyingo abaririmbyi bafite umwiherero aho bazasenga Imana bakayigisha inama mu by’urur rugendo rw’ivugabutumwa, noneho mu mpera z’icyumweru bakazataramana na Besalel iminsi ibiri yikurikiranya.

Urusengero rwa ADEPR Nyakabanda ruherereye muri metero 300 hepfo gato y’ahahoze Hotel Alpha Palace, umanukira ku umuhanda uteganye na Grand Legacy Hotel I Remera .