Korale The Warning Voice yo muri Kaminuza ya INILAK igeze kure itegura alubumu y’amashusho izashyira hanze vuba

Abantu benshi bavugako bigorana kwiga cyane cyane Kaminuza warangiza ukanakora n’ umurimo w’Imana, aribwo ubwo twasuraga Korale The Warning Voice ya CEP INILAK batuganirije batubwirako nubwo biba bitoroshye doreko bo biga nijoro, kwiga kandi bagatsinda neza amasomo yabo barangiza bakabona n’umwaya wo gukorera Imana baririmba.

Baptiste umwe mubayobozi biyi Kolare akaba yadutangarijeko buri munsi bagira akaruhuko k’iminota mirongo itatu, akaba ariho bapanga gahunda zabo zose bakitegura uko bakorera Imana kandi batanishe amasomo aba yabazanye.

The Warning Voice Choir - CEP INILAK, yavukiye mu muryango w’abanyeshuri b’aba Pantekote bita CEP mu magambo ahinnye biga muri Kaminuza ya INILAK, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2004, itangijwe n’abanyeshuri batatu basengera muri ADEPR, nyuba bagenda biyongera kugeza ubwo mu mwaka wa 2006 banayihaye izina rya The Warning Voice bisobanura mu magambo y’ikinyarwanda “Ijwi ry’imbuzi”, icyo gihe bakaba batarageraga no ku icumi.

Kurubu muri uyu mwaka wa 2014 iyi Korale The Warning Voice Choir - CEP INILAK ikaba igizwe n’abaririmbyi 62 kandi bose baboneka neza banakora. Zimwe mu ngendo z’ivugabutumwa yagiye ikora hakaba harimo izo bakoreye mu Mutara, izo bagiye bakorera mu matorero atandukanye mu mugi wa Kigali, nizo bagiye bakorera mu bigo by’amashuri bitandukanye harimo High School I Kabuga nahandi hatandukanye. Ubu ngo iyi Korale ikaba igeze kure itunganya amashusho y’indirimbo zabo iteganya gushyira hanze mu minsi iri imbere, iyi alubumu ikazaba ari amajwi n’amashusho kandi ikazaba iriho indirimbo 10.

Baptiste akaba yadutangarijeko iyi alubumu bazayita “Arahambaye”, zimwe muzindi ndirimbo zizaba ziriho hakaba harimo “Komera torero”, “Ibyiringiro” nizindi zitandukanye. Ngo umuhango wo kumurika no gushyira hanze iyi alubumu ukaba uzabera kuri ADEPR Kicukiro Shell ku cyumweru tariki ya 18/04/.2014. Andi makuru arambuye wiyi launching tukaba tuzakomeza kuyabakurikiranira.