Korale The Warning Voice yo muri INILAK igiye kumurika alubumu y’amashusho

Korale The Warning Voice ya CEP INILAK iramurika alubumu yayo ya mbere y’amashusho ku cyumweru tariki ya 18/05/2014 kuri ADEPR Kicukiro Shell, mu gitaramo gikomeye izaba iri kumwe nabandi bahanzi batandukanye, kwinjira bikaba ari ubuntu.

Nkuko twabitangarijwe na Buregeya Jean Baptiste umuyobozi w’iyi Kolare ubwo twabasuraga aho bari bari mu mwitozo, yatubwiyeko imyiteguro iri kugenda neza kandi bazakiraigitaramo cya live aho ibyuma byose n’amajwi bizaba ari umwimerere.

Baptiste yatubwiye ko iyi alubumu bayise “Arahambaye”, zimwe muzindi ndirimbo zizaba ziriho hakaba harimo “Komera torero”, “Ibyiringiro” nizindi zitandukanye. Ngo muri iki gikorwa bakaba bazashimishwa no kubona abantu bose bagiye banyura muriyi Korali bakigakuri INILAK nubwo ubu baba bararangije, kandi kwinjira bikaba ari ubuntu. Tumubajije aho bavana ubushobozi bwogukora ibi bikorwa byose akaba yadutangarijeko bituruka ku barririmbyi ubwabo gusa ngo banafite abaterankunga batandukanye.

The Warning Voice Choir - CEP INILAK, yavukiye mu muryango w’abanyeshuri b’aba Pantekote bita CEP mu magambo ahinnye biga muri Kaminuza ya INILAK, ikaba yaratangiye mu mwaka wa 2004, itangijwe n’abanyeshuri batatu basengera muri ADEPR, nyuba bagenda biyongera kugeza ubwo mu mwaka wa 2006 banayihaye izina rya The Warning Voice bisobanura mu magambo y’ikinyarwanda “Ijwi ry’imbuzi”, icyo hgihe bakaba batarageraga no ku icumi.

Kurubu muri uyu mwaka wa 2014 iyi Korale The Warning Voice Choir - CEP INILAK ikaba igizwe n’abaririmbyi 62 kandi bose baboneka neza banakora. Zimwe mu ngendo z’ivugabutumwa yagiye ikora hakaba harimo izobakoreye mu Mutara, izo bagiye bakorera mu matorero atandukanye mu mugi wa Kigali, nizo bagiye bakorera mu bigo by’amashuri bitandukanye harimo High School i Kabuga nahandi hatandukanye. Ubu ngo iyi Korale ikaba igeze kure itunganya amashusho y’indirimbo zabo iteganya gushyira hanze mu minsi iri imbere, iyi alubumu ikazaba ari amajwi n’amashusho kandi ikazaba iriho indirimbo 10.