Komeza ibyo wahawe Pasitori Gatanazi Justin

INTEGO : KOMEZA IBYO WAHAWE

Ibyahishuwe 3:11,2-3 11 Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe.’ 2 Jya uba maso ukomeze ibisigaye bigiye gupfa, kuko nabonye ko ari nta mirimo mwakoze itunganye rwose imbere y’Imana yanjye. 3 Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.

Mat.25:14, 19 14."Bizaba nk’iby’umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye, 19."Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w’abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w’ibyo yabasigiye.

Hari ibyo Imana yahaye umuntu, ariko Satani n’abadayimoni bahora bashaka kubitunyaga. Kandi n’ubu hari ibimaze kwangirika byinshi, ariko ijwi ry’Imana riratubwira ngo nidukomeze n’ibyo dufite kuko nabyo bigenzwa ngo binyagwe. Ikigambiriwe ni ukutubuza ikamba ryambikwa abanesheje. Yesu azaza nk’umujura, ntawe uzabimenya.

Imana isanga Yohana imutegeka kwandikira amatorero. Ageze ku itorero ry’i Filadelfiya, Imana irabibwira ko ariyo ikinga ntihagire ukingura, yakingura ntihagire ukinga kandi ari Uwera ! (Amasezerano yose uko Imana iyatanga, yakomejwe n’amaraso... isi niba izavaho, ijuru rikavaho, uwizera azabona amasezerano ye... No 15 Indirimbo z’Agakiza)... nyamara abantu bibagiwe izi mbaraga z’Imana, bibereye mu bitotsi ; ntibakinamenya imigambi y’Imana.

Iri torero, bashimwe kwitondera ijambo ry’Imana no kwihangana mu bigeragezo ntibihakane izina rya Yesu. Kubw’ibyo, Imana isezeranya ko ikinguye urugi imbere yabo kandi ntawe uzarukinga. Nyamara ubu hariho ababona byanze bakemera kwangirisha imibiri yabo ngo baronke ibyo mu isi ! Ikindi yabasezeranije, ni ko abayuda bishushanya izabazana imbere yabo bapfukamye. Hari igihe Imana ijya yemeza abantu ko yagukunze !

Umuntu akwiye gukomeza iby’igiciro, kandi akabikomeza kuko hari izindi mbaraga zibishaka ukaba wabibura. Abantu b’umumaro (VIP), bararindwa, ndetse n’amafaranga ararindwa kuko ari ay’igiciro. Hari ibyo twahawe tuzabona mu bugingo bw’iteka, ariko hari n’ibyo twakiriye mu buzima bw’aha.

* Ni ibiki Imana yaduhaye dukwiriye kurinda?

1. Igihe

Iyi ni impano Imana yaduhaye. Ninde wavuganye n’Imana mbere yo kuvuka ngo imubesheho, ngo ahitemo aho azavukira n’icyo azaba cyo ? Umubwiriza 3:2 [buri cyose gifite igihe cyacyo, hariho igihe cyo kuvuka n’icyo gupfa]. Burya uwavutse afite n’igihe cyagenwe cyo gupfa, ariko biranashoboka ko umuntu yakwibwa agapfa mbere y’igihe cyari kigenwe. Niko Samusoni byamugendekeye kubera Delila, apfa nabi akiri mutoya.Iyo ukoze neza wongererwa iminsi yo kubaho e.g. Lazaro na dorcas tabita. "Imirimo ajya ampa ninyirangiza, azampamagara angeze mu ijuru...", birakwiye ko utunganya imirimo yakuremeye muri Kristo Yesu mu gihe cyawe. Ujye wibuka Umuremyi wawe utaragera aho gusubira iwanyu h’iteka. Yakobo 4:13-17 yagereranije abantu n’igihu kiza gato kikongera kikagenda,natwe tujye tuzirikana ko tubaho igihe gito. Zaburi 144:4 igereranya iminsi y’ umuntunk’igicucu gishira.ku bw’izo mpamvu dusabe Imana itwigishe kubara iminsi yacu,ducunguza uburyo umwete.

2. Ubushobozi

Ubushobozi kandi twabwita Italanto. Italanto cyari igipimo cy’uburemere, kiza kuba urugero rw’agaciro k’ubutunzi. Ariko italanto igasobanurwa kandi nk’ibintu karemano, bitigwa mu ishuri, umuntu ashoboye gukora. Hari ibyo Imana yaduhaye ngo tuyikoreshereze nk’impano, nabyo ni Italanto. Ubu bushobozi Imana yahaye umuntu, bwaba ari karemano, bwaba ari ubwo yakiriye kubw’Umwuka Wera, izabimubaza uko yabikoresheje. Ugukoresha Italanto twahawe niko kwera imbuto. Ubushobozi buri mu muntu bubasha kumubeshaho akabona ibihembo, ni byiza. Umuririmbyi ukorera Korali ahembwa, si bibi, ariko arabazwa ni ryari akora akorera Korali, ni ryari akora akorera Imana ? Ibyo Imana yaduhaye nk’italanto tujye tubikoresha dushaka ibihembo byo mu isi ariko dushake umwanya tubikoreshe mu kwagura ubwami bw’Imana. Hazabaho igihe cyo kuzabarana na yesu. Itorero ry’i Makedonia, batangaga batarebye ubushobozi bwabo buke. (2Korint.8:1-5 )

3. ubutunzi

Ubutunzi twabuhawe n’Imana kuko yabishatse.tuzabubazwa n’Imana tubukoreshe neza. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi n’uwahawe bike azabazwa bike. Dukoresha ubutunzi mu kudutunga,mu kwishyura imisoro n’ibindi ,ariko twibuke ko hari igice kigomba kuba mu buturo bw’Imana.

Abanyamakedoniya batangaga birenze ubushobozi bwabo kukobabanje kwiha umwami yesu. Kwiha yesu ni ukumukingurira umutima akaza muri wowe,icya kabiri ni ukwemera kuyoborwa na yesu ubutitsa.

Dukwiriye kwiha Umwami Yesu, tukajya tumwumvira, akatuyobora ngo tubashe gukoresha neza igihe ; ubushobozi n’ubutunzi Imana yaduhaye. Ntitwabibasha ubwacu, kereka Kristo natugiraho ububasha.

Niba hari aho tutakoresheje neza igihe cyacu,impano karemano n’ubutunzi twahawe dusabe imbabazi kandi twinginge Imana idushoboze kurinda neza ibyo twahawe. Amen !