Komera, wiva mu masezerano Imana izakugarukaho

Nubwo isi tuyishakiramo ubuzima tukanayibamo, rimwe na rimwe tukayiboneramo n’ibitunezeza ariko kandi na none yuzuyemo byinshi bisenya imitima yacu. Ibi bituma abantu bagendana ibibakomeretsa bitari bimwe. Ntacyo wakora ngo bishire, umuririmbyi yaravuze ngo ntihazabura intambara ntabwo amahoro azabura keretse gusa Yesu atsembyeho urupfu n’ibyaha.

Mugihe rero Yesu atarabitembaho nta kindi twakora uretse kubibamo. Ese biramutse bibaye byinshi twakora iki? Twava mu nzu y’Imana? Imana yasezeranye kubaka abantu bayo, oikabasubiza ku rufatiro, ariko nabo bakemera kuguma mu isezerano.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo ‘’Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.’’ Yeremiya 31:4

Nubwo wagerageza ibishoboka byose ngo wiyubake, ariko Imana itakubatse ntiwakubakika.
Guma mu gihugu cy’isezerano nubwo waba warahuriyemo n’ibikomere byinshi bitandukanye, Imana izahakubakira.

Humura Imana izaza, Handitswe ngo ‘’ Si ko bizaba, Mu bagutegereza nta wuzakorwa n’isoni. Abava mu isezerano ari nta mpamvu, Ni bo bazakorwa n’isoni.’’
Imana ubwayo niyo yivugiye ngo ‘’Nimukomeza kuguma muri iki gihugu ni ho nzabubaka kandi sinzabasenya, nzabashoresha imizi kandi sinzabarandura kuko nicujije ikibi nabagiriye.

Ntimugatinye umwami w’i Babuloni, uwo mutinya ntimukamutinye, ni ko Uwiteka avuga, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo mbarokore mubakize.’’ Yeremiya 42:10-11

Nyuma y’ibikomeye no guca muri byinshi, Imana ishaka kugirana isezerano n’abantu bayo kubw’ineza yayo gusa.

Icyo usabwa ni ukuguma mu byizerwa, ukirinda kuva mu gihugu cy’isezerano, Imana yo ifite gahunda yo kukubaka, kandi nikwiyubakira uzaba wubakitse rwose.

Imana ibane nawe mu izina rya Yesu. Amen!