Komera uzabashe gukomeza abandi!

« Kandi Umwami Yesu aravuga ati ‘Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk’amasaka, ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe’’ Luka 22 :31-32.

Mubirebe neza, Yesu ntabwo yasenze ngo kugosorwa bikurweho! Nyamara yari azi ko bibabaza iyo ashaka kubimurinda, yari kubikora na byo kuko ari ntacyo yasaba Data ngo akimwime. Ahubwo kuko we azi ibanga ririmo, yingingiye Simoni ngo ahabwe imbaraga hato atava ku Mana. Ni ukuvuga ngo kugosorwa byari ngombwa ngo byubake, bitegure kandi bitunganye umuntu uzayobora abandi ahagaze neza, ari we Petero!

Hari inzira tugomba kunyuramo uko byaba kose, mbere yo kuba icyo Imana yavuze ko tuzaba cyo! Kwanga kunyura muri izo nzira cyangwa se kuzihunga, ni kimwe no guhakana cyangwa kwanga kuzaba ku ngoma, ku buyobozi, ku mwanya wo hejuru Yesu yaduteguriye.

Wikomeze wowe wumva ucitse intege, ukaba utakigira aho wegamiye, ikomeze wowe watawe na bose, hari ibyiringiro muri Kristo Yesu. Mbese ntimwari mwasoma ibyanditswe, yuko « Ibuye abubatsi banze ari ryo rikomeza imfuruka? » Ibyo byavuye k’Uwiteka, kandi ni ibitangaza mu maso yacu (Mariko 12 :10-11). Ni byo, mubiganza by’Imana waremwe uri igitangaza, ntugatinye kwangwa n’abantu kuko n’ubwo bose baguta, Imana yo itakureka ihora yiteguye kukwakira.

Komeza ube uwo Imana yishimira, uboneye, uri uw’igiciro, mu gihe gitoya umucunguzi wawe araje ahagurukire ibyawe kandi uzasohokamo wemewe, uri umunyembaraga wo gukomeza abandi no guhesha Imana icyubahiro.

Shalom.