Ko muhagaze nk’abadafite icyo gukora!

“Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose ntacyo mukora! Baramusubiza bati “ Kuko ari ntawaduhaye umurimo” matayo 20: 6-7

Iki kibazo cyabajijwe n’umuntu warukeneye abantu bo kumukorera mu biti bye by’imizabibu. Mu bigaragara muri iyi nkuru, nuko yari afite umurima munini cyane ukeneye abantu benshi bo kuwuhinga, ikindi nuko kuri we, amasaha yo gutangira sicyo kibazo, icyangombwa nuko umuntu yemera kujyamo. Ikindi afite ibihembo kandi buri wese amuhemba icyo yamusezeranije kuko atabeshya kandi atabasha kwivuguruza. Imana itugirire neza

Muri iyi nkuru hatubwirako yazindutse kare ararika abahinzi, saa tatu arongera asubira kujya gushaka abandi, ngo asanga bahagaze ku isoko ntacyo bakora, ati namwe nimujye mu mizabibu yanjye nzabahemba uko bikwiriye, arongera asohoka saa sita,saa cyenda ngo na saa kumi nimwe yari agihamagara, kandi agatangazwa no kubona abantu bahagaze ntacyo barimo gukora kandi imirimo yo gukora kandi ifite ibihembo ihari! Iyo yababazaga impamvu bahagaze , baramusubizaga ngo nuko ntawabahaye akazi! Imana itugirire neza.
Mfite umwana ujya abyuka akambaza ngo “ mama ndashaka umurimo wo gukora!” Ibyo bintu biranezeza cyane. Ntekereza ko no ku Mana aho kwihagarararira, umuntu ayibwiye kuriya, byayishimisha cyane kuko aba yerekanye ko afite ubushake bwo gukora, cyane ko imirimo yo gukorera Imana ari myinshi.

Hari indirimbo ivuga ngo “ Ko muhagaze nk’abadafite icyo gukora, kandi Umwami wacu Yesu atanga imirimo, imirimo yose iri imbere yacu nk’umurima we, azatwambika amakamba atatseho inyenyeri azatwicaza ku ntebe z’ibikomangoma, aduhanagure amarira ku maso yacu aduhe n’ibihembo yadusezeranije”.

Mu murimo w’Imana buri muntu wakijijwe afite icyo ashoboye. Hari indirimbo ivuga ngo niba utazi no kubwiriza ngo ube nka Paul jya ufashisha amasengesho kandi ukiranuke, ushobora no kuba nka Aroni ugafata ibiganza byo Mose ngo adacika intege, ushobora kwitanga insengero zikubakwa ndetse n’ubutumwabwiza bukavugwa, ushobora gutunganya urusengero abantu bakajya basengera ahantu hasa neza, ushobora kujya ubohera abapfakazi imyenda nka Tabita, ushobora kujya ujya gusura abarwayi kwa muganga wanabishobora ukabagaburira, ushobora kugira umwana w’imfubyi wishingira ukamufasha kugarurira Imana icyizere, ushobora gusura abari munzu y’imbohe ukabahumuriza abandi ukabararikira kugarukira Yesu n’ibindi n’ibindi……

Hejuru twavuze ngo nyirimizabibu yatangajwe n’ukuntu abantu bahagaze mu mayira yose, mu maguriro bifashe mu mifuka ngo ntacyo barimo gukora, kandi agatangazwa n’ukuntu bose bamusubiza ko ngo ntawabahaye akazi!

Hari ikibazo njya nibaza: nk’ubu ndi mu rugo ahantu nubwo haba tari iwanjye nkizindura ngakubura, ngasasa ibitanda ngatunganya mu nzu hari umuntu wabingayira! Nibindi ni kimwe.

Nyir’imizabibu ni Yesu, kandi iteka abahinzi nibo baba bake, naho umurimo wo ni mugari ari nacyo kibabaje Imana, ukuntu abantu babuze abababwiriza ubutumwa, ukuntu abakene babuze ababitayeho, ukuntu imfubyi zirara zirira abakire bifashe mu mifuka ngo babuze umurimo wo gukorera Imana, ukuntu kwa muganga hose habayo abantu babuze ababagemurira bicirwayo n’inzara kandi mungo zacu hari ibyo kurya, ariko kubona umwanya wo kujya kubareba bikaba ikibazo, ukuntu hari abakozi b’Imana biteguye kujyana ubutumwa bwiza, ariko babuze itike cyangwa se n’umwambaro wo kwambara…. Ariko igisobanuro ni kimwe” ntawaduhaye umurimo” ariko iyi mpamvu si iyukuri . Umwana mu rugo ntiyirirwa abaza niba agomba kwoza amasahani, ahubwo nawe arareba akamenya ko mu rugo hasa nabi cyangwa ko inzu idakoropye agahita abikora.

Ikiza kiri muri ibi nuko nyir’umuzabibu ngo nimugoroba yagarutse aje guhemba nkuko yari yabisezeranije! Oya Ntabeshya, kandi afite ibihembo, uko yavuze niko asohoza! Amen

Yohana mu byahishuwe 22:12 ,Nyir’imizabibu yaramubwiye ngo araza vuba kandi araza azanye ingororano, ngo agororere buri wese ibikwiriye ibyo yakoze, ngo ni Alfa na Omega, Itangiriro n”Iherezo! Amen

Murino minsi ukora murimo ki! Cyangwa urihagarariye urimo gusigana n’abandi ariko ngo UMUKOZI KU MURIMO NIWE IMANA YEMERA kandi ushobora no gukora urenze umwe kuko umuntu wese azagororerwa ibihwanye n’ibyo yakoze .

IMIRIMO TWAKORANYE URUKUNDO NGO NIYO TUZAHEMBERWA.

Ibihe byiza