Kimwe mu bintu umukristo akwiye kurinda kurusha ibindi

Muri iyi nyigisho tugiye kuganira kimwe mu bintu umukristo ukijijwe akwiye kurinda no kwiga gusigasira uko bwije nuko bukeye kurusha ibindi. Icyo kintu nta kindi ni ubuhamya. Umuntu ashobora gukomera ku mpano, akanagira nyinshi zitandukanye ariko wajya kureba ubuhamya bwe ugasanga ni ikibazo gikomeye.

Reka duse n’abagaruka ku cyo twise ubuhamya muri iyi nyigisho:

Ubuhamya buturuka mu mateka y’ibyabaye ku muntu. Ibi bishobora kuba byiza cyangwa bibi, ariko byose byitwa ubuhamya. Muri iki gihe ujya kumva ukumva umuntu ati aho gukizwa nka runaka, nabireka. Abandi bati ‘’ abakozi b’Imana b’iki gihe, abaririmbyi b’iki gihe, abavugabutumwa b’iki gihe, amadini y’iki gihe!’’ Mbese abantu bose ngo ni n’ab’iki gihe!! Hari nabo byacanze bagatekereza ko Imana yahindutse kubera ibyo babona, ariko reka nkwibutse ko uretse no guhinduka nta n’agacu kabyo, nta gahunda yabyo ifite. Ejo hashize, uyu munsi n’ejo hazaza ntihinduka, ntikura. Ubwo idakura ubwo ntisaza, ntibyibuha cg ngo inanuke, ntifite icyayihindura na kimwe.

Muri ibi byose biba bifitanye isano n’ibyo babona nubwo ntawe bikwiye kubuza kujya mu ijuru kuko ubugingo ni umwihariko w’umuntu ku giti cye.
Ibi bintu byose byanteye kwibaza ubuhamya bwacu nk’abakristo ni ubuhe hanze aha?

Pawulo yigeze yandikira Abakorinto arababwira ngo ‘’ Abantu bajye badutekereza ko turi abakozi ba Kristo, n’ibisonga byeguriwe ubwiru bw’Imana ( 1 Abakorinto 4:1)

Abantu badutekereza gute?

Reka dusome ijambo ry’Imana: ‘’bayihimbaza ku bw’ubuhamya bw’uyu murimo mwitangiye, mukemera kugandukira ubutumwa bwiza bwa Kristo, mukagira ubuntu bwinshi bwo kubafasha no gufasha abandi bose.’’ 2 Abakorinto 9:13

Uyu ni Pawulo uvuga yandikira ab’i Korinto, wenda uwabona akanya akayasoma azasanga hejuru, aho arimo atangira atanga ubuhamya, anabateguza kubugumaho. Mu yandi magambo Pawulo yabaratiraga Abanyamakedoniya, akavuga ukuntu bagira Ubuntu, bakorana umutima ukunze, mbese ageraho avuga ngo yizeye ko uko kwirata kwe kutazapfa ubusa.

Hari umuntu wigeze kumbwira ngo ‘’aho kwica amateka ye yakwica amategeko kuko n’ubundi yo asanzwe ahinduka’’. Ibi bivuze ngo iyo ukoze ikintu kibi ku musozi utuyeho uri umukristo, ni amateka mabi ( ntawe ukosora amateka, iyo uyanditse no Editing pe!) ugasiga ubuhamya bubi, uba utengushye Yesu! Byamugora kukwirata nk’uko Imana yirase Yobu, cyangwa nk’uko Pawulo yirase bariya twasomye haruguru.

Hari ibintu byinshi bitugeraho ukabona bigiye kukwambura ubuhamya bwiza, ariko komera burya ngo ibiturwanya bizarangira, ariko kandi ngo nibitanarangira twe tuzabisiga cyane ko iminsi dufite ino aha si myinshi cyane (ibyo tunyuramo nibitadusiga twe tuzabisiga). Bibiliya iravuga ngo nugamburura mu makuba gukomera kwawe kuba kubaye ubusa ( Imigani 24:10)

Nubona uri umukristo ukabona umuntu udakijijwe arakubajije ngo Huum namwe se ibi murabikora?? Nawe se ibi urabyambara?? yego ko iyo mvugo se namwe murayivuga? Aka se namwe musomaho? aha se namwe murahaza? Mbese iyo unaniwe kurinda ubuhamya satani akakurondora, ujye umenya ko utatiye igihango, kuko abadakijijwe naho babikora, bazi ko ari bibi, niyo ubafashije babona uri ahantu hatari ahawe!!

Mu kazi, ushobora kwibeshya ukibana (kwiba) n’umuntu utazi Yesu, ariko reka nkuburire azakuvamo kuko arabizi ko si ibintu byawe. Burya birangira yumiwe.

Ubuhamya waburinda urya, unywa, wicaye, ureba, wambaye, ugenda, uvuga, mu kazi, ku mukozi wo mu rugo ukoresha,…. N’ahandi henshi kuko kuba umukristo si ibyo tuvuga, ni uburyo tubaho. Gukiranuka ni uguhinduka ugasa na Yesu.

Kurinda ubuhamya icyo cyatumye Pawulo avuga ko akoresha umubiri we uburetwa kugira ngo namara kubwiriza abandi nawe atagaragara atemewe, 1 Abakorinto 9:27
Reka nsoze ninginga umuntu wese kurinda ubuhamya, ukagira ububasha gutera abatazi Yesu kumumenya, kandi ugaharanira gusiga inkuru nziza aho uvuye hose, amateka yawe akamamaza uwo ukorera, utiriwe uvuga. Imana iguhe umugisha mu izina rya Yesu, Amen.