Kim Menon utaremeraga Imana yakiriye Yesu nyuma yo gufatwa n’ubwihebe agashaka kwiyahura bitewe n’ibibazo

Umwalimu wigishaga abana yatanze ubuhamywa bw’uburyo atemeraga ko Imana ibaho ariko aza kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza nyuma yuko mama we akize uburwayi yari afite mu buryo bw’ibitangaza n’abaganga bakananirwa gusobanukirwa uburyo yakizemo.

Kim Menon ni umwalimu mu mashuri y’incuke muri Kenmore Elementary School mu murwa mukuru wa Amerika Washington, yamaze igihe atemera Imana nyuma yo gushakana n’umugabo w’umuhakanyi utaremeraga ko Imana ibaho, bamaranye imyaka 15 nkuko yabibwiye ikinyamakuru Christin Post, avuga ko ndetse byamugizeho ingaruka zo guhorana agahinda n’ubwihebe byatumaga ahora agahora ashaka kwiyahura.

Menon yakuriye mu muryango w’Abalutherie yabatijwe akiri muto ndetse yakoraga n’imirimo itandukanye mu nzu y’Imana, ariko nyuma yaje kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi zatumye agera mu buzima yumva ko Imana itabaho.

Menon yabwiye CP ko papa we yapfuye yiyahuye ubwo yari afite imyaka 9 ndetse ashengurwa n’uburwayi bw’umutwe yari yaratewe n’umugabo bashakanye wahoraga amuca inyuma. Ikindi cyamushenguye umutina ni uburwayi bwo mu bwonko bwa mama we wari warazungurutse inzobere z’abaganga ariko ntibyagira icyo bitanga.

Avuga ko byamuteye kurakarira Imana ndetse atangira kuvuga ko itanabaho. Menon umubyeyi w’abana 2 muri videwo yashyize ahagaragara atanga ubuhamya mbere yuko abatizwa umwaka ushize avuga ko abantu bose bafite ingorane ariko we yumvaga afite izirenze izo yabasha kwihanganira.

Menon yatangiye kugarura ibitekerezo bizima ku bukirisitu igihe Pasiteri Andy Brown yimukaga Arkansas agashinga itorero mu gace ka Seattle mu myaka 4 ishize.
Pasiteri Brown yajyanye umuhungu we mu ishuri rya Kenmore Elementary School aho Meno yigishagamo.

Menon yabwiye CP ko Brown umuyobozi w’itorero Landing Church in Bothell muri Washington, atanga umwanya mu urimo w’ivugabutumwa muri iri shuri. Brown nubwo yakoraga ubukorerabushacye muri iri shuri yakoraga n’ibikorwa by’ubumisiyoneri muri Arkansa. Hari hashize igihe gito iri shuri ryemereye abamisiyoneri kuvuga ubutumwa muri iri shuri, ndetse bakohereza inyigisho z’ijambo ry’Imana kugirango abalimu bazigishe abanyeshuri.

Menon avuga ko yari amaze gukorana n’abamiriyoneri barenga 100 kuri iri shuri ariko nta numwe wari warigeze amenya ko atemera Imana, cyangwa ngo baganire ku myizerere ye.

Ariko kubw’urukundo yabonanye misiyoneri Brown mu myaka yamaze akorera kuri iri shuri byatumye Menon atangira gusobanukirwa byimbitse icyo bivuze kuba umukirisitu, ndetse atangira gusobanukirwa n’ibibi yakoraga.

Avuga ko urukundo yamweretse rwamurenze atangira kwibaza ibibazo byinshi niba ibyo yabonaga byari ukuri ndetse yatekerezaga ko pasiteri nta bwenge agira. Kuko yari yarahuye n’abandi bafite ubunararibonye butandukanye bize n’amashuri menshi atandukanye nk’aye ariko atangazwa n’uburyo yicisha bugufi.

Ariko Menon ntabwo yahise yakira Yesu yakomeje kugirana ubucuti na pasteri Brown n’umuryango we ndetse agukunda kumutumira muri gahunda z’amasengesho iwe mu rugo no ku rusengero ariko Menon agakomeza amubwira ko abyibuka ntiyemere kuwitabira gahunda z’itorero.

Ariko nyuma yuko Imana ikijije mama we mu buryo bw’ibitangaza yahise afata umwanzuro wo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.

Christian Post.com
Tuyishime [email protected]