Kigali: Korari Gibeyoni igiye gukora igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu

Korari Gibeyoni ibarizwa mu itorero rya ADEPR paruwasi ya Nyanza ku mudugudu wa Murambi mu itorero ry’akarere ka Kicukiro, yateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizamara iminsi itatu, kuva kuwa gatanu taliki ya 14/07/2017 Kugeza ku cyumweru taliki ya 16/07/2017, kuri ADEPR Murambi aho Gibeyoni iteranira.

Ibiterane binini bimara iminsi irenze umwe bikunze gutegurwa n’insengero ubwazo cyangwa amatorero, nti bimenyerewe cyane ko korari itegura igiterane kingana gutyo kidafite intego runaka idasanzwe. Usanga bamwe bafite gahunda yo kwegeranya inkunga zo kugura ibyuma , abandi ari ugushira hanze imizingo y’indirimbo nshya cyangwa gukora indi mirimo itandukanye.

Korari Gibeyoni ADEPR Murambi

Agakiza.org twaganiriye n’ubuyobozi bwa korari Gibeyoni, tubabajije impamvu iki giterane kizamara iminsi itatu yose, badutangarije ko impamvu nyamukuru ari ivugabutumwa kuko ari cyo bahamagariwe gukora. Bwana Mudagiri Charles twasanze ari gutoza yagize ati :« Impamvu nyamukuru y’iki giterane ni ivugabutumwa. Gifite intego dusanga mu bututumwabwiza bwanditswe na Yohana 9 :4. Hatwibutsa ko dukwiriye gukora umurimo w’uwadutumye hakiri ku manywa. »

Akomeza agira ati : « Turatumira abantu bose ngo bazaze dusangire ubutumwa bwiza buri mu ndirimbo z’abaririmbyi ndetse n’ijambo ry’Imana, ibihe byiza by’Umwuka bizana impinduka mu mitima no mu mibereho y’abantu bazitabira iki giterane, ni yo nyungu tugitegerejemo. »

Iki giterane kizagaragaramo korari Besalel na korari Amahoro zibana na Gibeyoni ku mudugudu wa Murambi, korari Siloam guturuka muri ADEPR Karambo, Korari Holy Nation guturuka muri ADEPR Gatenga, by’umwihariko kikaba cyaratumiwe mo korari Gosheni guturuka mu karere ka Musanze muri ADEPR Muhoza, ikazagaragara ku ruhimbi kuwa gatandatu ku mugoroba ndetse bagakomezanya no ku cyumweru.

Korari Holy Nation ADEPR Gatenga

Korali Gosheni ADEPR Muhoza

Iki giterane kuwa gatanu kizatangira saa kumi z’umugoroba, kuwa gatandatutu gitangire saa munani ndetse no ku cyumweru kizatangira I saa munani zuzuye. Hazabwiriza abavugabutumwa batandukanye harimo na Ev. Jean Paul Nzaramba.

Ev. NZARAMBA Jean Paul

Korari Gibeyoni ni imwe mu makorari azwi cyane mu itorero rya ADEPR kandi ifite ndirimbo nziza zifite ubutumwa, urugero ni nk’izi : « Ku birindiro, Itangazo, Imbaraga zakoze ibyo n’izindi » Imana izatange ibihe byiza birenze ibyo abategura iri vugabutumwa bayisaba.

Niyondora Vedaste [email protected]