Kigali: Amatsinda yo Kuramya Imana muri Kaminuza 3 yateguye igiterane kizasobanurirwamo imbaraga zo kuramya Imana nyakuri

Amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship teams) akorera umurimo w’Imana mu muryango w’abanyeshuri b’abapantekoti (CEP) mu mashami ya Kaminuza y’u Rwanda abarizwa mu mujyi wa Kigali yateguye igiterane kizabahuza aho biteguye gusobanura imbaraga zo kuramya Imana nyakuri.

Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki 4/12/2016 kuva sa saba n’igice z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba (13h30-18h30), kikazabera mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda, Campus ya Gikondo aho benshi bazi ku izina rya SFB-Mburabuturo.


Worship team ya UR-CBE (SFB)
Ubuyobozi bw’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu cyahoze ari SFB bamwe mu bateguye iyi gahunda mu ntego igira iti ‘’ imbaraga zo kuramya Imana nyakuri’’ kuko bifuza ko abazayitabira basobanukirwa neza imbaraga zihishe mu kuramya Imana nyakuri.

Ikindi kandi ngo bifuje gushyira hamwe imbaraga zabo muri rusange kugira ngo iki gikorwa gitange umusaruro ariko nanone ni mu rwego rwo kurushaho gusobanura umumaro w’amatsinda yo kuramya Imana mu murimo w’Imana, igikorwa ngo cyatangijwe benshi batagifiteho imyumvire imwe muri za Kaminuza. Iyi ikaba ari imwe mu mpamvu zatumye bahitamo kwihuriza hamwe nk’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge (KIST), ishami rya Remera (KIE) hamwe n’irya Gikondo (SFB).

Uretse kandi aya matsinda yo kuramya Imana, muri iki giterane bazafatanya n’umuramyi Bosco Nshuti nawe utangiye kugaragaza impano ye y’ubuhanzi ku giti cye, hazaba kandi hari n’umwigisha w’ijambo ry’Imana Rev.Pastor Mutima Jonathan.

Kuva umuryango w’abanyeshuri b’abapantekoti watangizwa mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka w’2001, uyu muryago wagiye waguka ugera muri za Kaminuza hafi ya zose aho zibarizwa kugeza ubu hirya no hino mu gihugu. Uku ni nako umurimo w’Imana wagiye waguka nanone havuka amakorari atandukanye, kuri ubu n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana yo muri uyu muryango akaba amaze gutera imbere mu buryo bushimishije.