Kigali: ADEPR Gasave hasojwe igiterane cyahuzaga ibihugu bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo

Kuri iki cyumweru tariki ya 11/10/2015 kuri ADEPR-Paruwasi ya Gasave hasojwe igiterane cyari gihuje abanyamasengesho baturutse mu bihugu byose bigize Akarere u Rwanda ruherereyemo birimo nka Tanzaniya, u Burundi, Kenya, Uganda, Congo ndetse n’u Rwanda. Iki giterane mpuzamahanga kikaba cyari gifite intego iboneka mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 3:19 hagira hati ‘’ Nuko mwihane muhindukire, ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka ku Mmwami Imana,"

Umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR Rev.Past Tom Rwagasana mu ijambo ry’Imana yagejeje ku bateraniye muri iki giterane, yavuze ko itorero ryinjiye mu bihe bishya byo guhembuka bizatuma abantu bagarurirwa ibyo banyazwe na satani.

President wa Komite y’amasengesho ku rwego rw’ibi gihugu yavuze ko iki ari igiterane cya 13, icya 3 kikaba cyarabereye Bibare icyo gihe umujyi wa Kigali ukaba warayoborwa na Regional Rev Kalisa akaba yabasabye ko bakomeza iyi gahunda nziza yo gusenga. Mu izina rya bagenzi be kandi yaboneyeho umwanya wo gushimira Umuvugizi n’ ubuyobozi bwa ADEPR ko babashyigikiye mur iki gikorwa.

Iki giterane cyari gifite intego yo gusengera ibihugu ngo bigire amahoro, ndetse no kugira ngo umurimo w’Imana ubone uko ukorwa, bakaba ngo bizeye ko aya masengesho azafata urwego rw’isi.

Yakomeje asaba abanyamasengesho bo muri ibi bihugu ko bakorera mu bumwe n’abayobozi mu rwego rwo kunoza imikoranire yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo wungirije yashishikarije aba banyamasengesho gusengera igihugu ngo kirusheho gutekana. Yagize ati ‘’ mwasengeye i Gasabo ari Imana yabazanye, mwasengeye aho u Rwanda ruvuka, musengere igihugu kigire amahoro, igihugu kibahoza ku mutima.’’

Yakomeje agira ati ‘’ igihugu gifite abantu batazi Imana ntacyo twageraho, abashumba bayoboye imitima kandi imitima itari mizima ntaho twayobora tujyana abantu. Abanyarwanda bose bamenye Imana gereza zagabanuka, igihugu kizima ni icyubakiye kuri roho nzima.’’ Uyu muyobozi yakomeje anashimira itorero rya ADEPR ubufatanye bwaryo mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.

Umuvugizi z’itorero rya ADEPR Rev.Past Sibomana nawe asanga amasengesho nkaya mpuzamahanga ari meza cyane ku mutekano w’igihugu kuko Imana yumva gusenga.

Ku mpande z’ibihugu byose byitabiriye aya masengesho, abari babihagarariye bemeza ko kuba bamaze imyaka myinshi basenga, byatanze umusaruro ushimishije. Aba ariko nanone bashimira Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda utanga umudendezo ku banyamasengesho bakabasha gusenga ku mugaragaro.