Kayonza: Korali Penuel igiye kumurika Album Audio ya mbere yise “Shinga amabuye y’inzibutso”

Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Korali Penuel ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR ku mudugudu w’Ishimwe, kuri Paruwasi ya Kabarondo, Akarere ka Kayonza, kuri iki Cyumweru taliki ya 23/02/2014 ni bwo bazamurika umuzingo wa mbere ugizwe n’indirimbo 10 z’amajwi mu gitaramo kizabera ku mudugudu w’Ishimwe ari naho ibarizwa.

Bwana Habiyakare Pierre Vincent, umuyobozi wa Korali Penuel yadutangarije ko iyi Album izaba imurikwa yitwa “Shinga amabuye y’inzibutso.” Mu gitaramo cyo kuyishyira ahagaragara, Korali Penuel ikaba izasurwa na Korali Louange yo mu Gatsata ndetse bakaba bagishaka n’abandi bahanzi bazataramana.

Korali Penuel yatangiye ivugabutumwa taliki 08/08/1999, itangizwa n’itsinda ry’abanyeshuri bakiri bato. Mu mwaka wa 2009 ni bwo yaje kwitwa izina rya Penuel, initwa Korali kuko mbere yitwaga itsinda (Group). Kugeza ubu igizwe n’abaririmbyi 50 biganjemo urubyiruko rwinshi.