KUBA UMUKRISTO MUZIMA UTARIHO IKIZINGA. Pasitori NDAYIZEYE ISAIE

2 Petero 1 : 1-11 Simoni Petero imbata ya Yesu Kristo n’intumwa ye, ndabandikiye mwebwe abagabanye kwizera kw’igiciro cyinshi guhwanye n’ukwacu muguheshejwe no gukiranuka kwa Yesu Kristo ariwe Mana yacu n’Umukiza. 2 Ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu 3 kuko imbaraga z’Ubumana bwayo zatugabiye ibintu byose bizana ubugingo no kubaha Imana tubuheshejwe no kumenya neza uwaduhamagarishije ubwiza bwe n’ingeso ze nziza. Ibyo nibyo byatumye aduha ibyo yasezeranije by’igiciro cyinshi bikomeye cyane kugira ngo bibatere gufatanya na kamere y’Imana mumaze guhunga no gukira kononekara kwazanywe mu isi no kwifuza. 5 ibyo abe aribyo bituna mugira umwete wose kwizera mukongereho ingeso nziza , ingeso nziza muzongereho kumenya, kumebya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda benedata, gukunda benedata mukongereho urukundo.8 Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba kubyo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo. 9 Kandi rero utagira ibyo aba ari impumyi ireba hafi gusa akibagirwa yuko yejejweho ibyaha bye baya kera....10-11...

2 Petero 3:9 Umwami Imana ntitinza isezerano ryayo nkuko bamwe batekereza yuko iritinza. Ahubwo itwihanganira idashaka ko hagira n’umwe urimbuka ahubwo ishaka ko bose bihana.

Petero yandikira abantu yabandikiye amagambo meza. Akenshi iyo abantu twumva ngo Umwami Imana ntatinza isezerano twibwira ko ari aya masezerano asanzwe yaduhaye nyamara Petero yavugaga isezerano ry’ubwami bw’ijuru.

Arababwira ati ubwo mutegereje ibyo mukwiye guhora mwiboneza kugirango atazasanga turiho umugayo.

Petero yabibukije uburyo bahamagawe n’imbaraga Imana yakoresheje kugirango bahamagarwe.

Muri iki gihe hateye indwara nyinshi ku buryo abantu benshi bagenda nyamara mwakwicara mukaganira ugasanga yarashize, uko niko n’abantu benshi bari mu Itorero nyamara barashize ari akuka gusa gatera.

Ibintu 3 dukunda kwibeshyaho ndetse abantu bakabyihishamo bibwira ko ari abakristo bazima :

- Igihe umuntu amaze mu Itorero. Ibi akenshi abantu babyibeshyaho bakibwira ko umuntu ari muzima. Hari igihe tumara igihe mu Itorero ariko tutararinze ibyo kwizerwa.

- Imirimo myinshi dukora mu nzu y’Imana. Iyi nayo si indicateur twareberaho kugirango twibwire ko umuntu ari umukristo muzima, nyamara sibyo. Bibliya ivuga ko ku munsi w’urubanza hari abazavuga ngo twirukanye abadaimoni mu izina rya Yesu nyamara we akababwira ko atabamenye.

- Ubumenyi bwinshi dufite mu by’Imana. Ikibazo si ukwemeza abantu no kubivuga cyane ahubwo icyangombwa n’uburyo ibyo wamenye byaguhinduye.

Ibi byose kuba bigaragara ku muntu sibyo bisobanura ko umuntu ari umukristo w’ukuri ahubwo reka turebere hamwe ibigaragaza umukristo muzima :
-  Kwizera
- Ingeso nziza
- Kumenya Imana
- Kwirinda
- Kwihangana
- Kubaha Imana
- Gukunda benedata
- Urukundo
- Ibyishimo
- Amahoro
- Kugira neza
- Kugwa neza

Impamvu ikintu ufite kigira agaciro biterwa n’uwakiguhaye ndetse n’umumaro icyo kintu kikumariye.

Ibi bintu twabihawe n’imbaraga z’Ubumana nicyo gituma ari ibintu bikomeye. Ibi bintu bizana ubugingo bikerekana ko ari iby’igiciro, bituma tumenya Umwami wacu Yesu ndetse bigatuma tudasitara.

Uko tugenda tubigira muri twebwe bigwiriye bituma tudasitara, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba kubyo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.

- KWIZERA: nicyo kintu cya mbere twebwe abanyamahanga twari dukeneye kugirango tumenye Yesu neza, kuko twabagaho tudafite Imana Rurema turi kure y’amasezerano. Kuko na Yesu ahura mbere n’umunyamahanga yamubwiye ko iby’abana atabiha imbwa.

Kwizera bituma tureka ibintu byose, tukirengagiza ikintu cyose nubwo cyaba kidufitiye inyungu nyinshi iyo bitarimo kubaha Imana.

Ikibazo dufite uyu munsi nuko hari abantu baryamye cyangwa bubaraye ku bintu bazi neza ko bitarimo kubaha Imana kubera kutagira kwizera. Kubwo kubura kwizera abantu bakomeza kuza mu nzu y’Imana ariko ntibareke ibyaha kubera inyungu babona muri ibyo byaha.

Kwizera gutuma n’imbere y’ibintu tubona bikomeye dukomeza kubona Imana. Abatasi 12 bageze i Kanani babonye ibintu bifatika bibereka ko kiriya gihugu batazakibona ariko kwizera niko kwatumye Kalebu abwira abantu ngo nukuri niko biri ariko niba Imana itwishimira izakiduha.

Kwizera gutuma tubona umugambi w’Imana wihishe inyuma y’ibyo tubona none.

Hari abantu bafite kwizera nk’uk’umugaragu wa Elisa, yabonye ingabo zabateye z’abasiriya agira ubwoba nyamara Elisa we yabonye izindi ngabo ziri nyuma ya za zindi z’abasiriya.

- INGESO NZIZA: Kwizera mukongereho Ingeso nziza. Agakiza iyo kageze mu muntu kamutegeka kwitwara uko gashaka. Impamvu abantu benshi batagira ingeso nziza muri bo nuko nta gakiza kari muribo ngo kabahindure.

Abantu usanga bari mu nzu y’Imana ariko ingeso mbi zo mu miryango yabo bakizifite ariko agakiza niko kabasha kubahindura.

Abantu bo muri Antiyokiya babonye intumwa za Yesu barebye ingeso zabo baravuga bati aba ni aba Kristo.

- KWIRINDA : Ingeso nziza tuzongereho kwirinda. Umuntu arinda ibyo afite. Kwirinda bituma umuntu avuga oya ku bintu bitubahisha Yesu. Uwamenya agaciro k’agakiza twahawe gahwanywa n’amagara y’Imana ubwayo, yakarinda bikomeye. Dukwiye kwirinda kubyo tuvuga n’ibyo dutekereza n’ibyo dukora.

Ingaruka zo kutirinda ni izi :
- Kugwa (uba ubizi unasaba ubufasha), - Kuyoba (kuba mu mwijima ntunabimenye), - Guhaba (kugwa ukabimenya ukarenzaho).

-  KWIHANGANA : Ni uguturiza mu kibazo kigutinzeho nta gusakuza utegereje gutabarwa. Yobu we yavuze ko nubwo Imana yamwica azapfa akiyiringiye.

- IBYISHIMO : Bitandukanye n’umunezero kuko wo tuwugira bitewe n’ibyiza twabonye. Iyo ubonye promotion ku kazi ugira umunezero ariko nyuma gato ukabona ayo bakongeje atari gutuma ubasha gukemura ibibazo, bityo umunezero ukabura. Ariko kwishima byo, ni impano y’Imana duheshwa no kwizera, ntiguterwa n’ugutunganirwa kwacu.

Umusore umwe yakundanye n’umukobwa w’ikinege ukomoka mu muryango ukize, Sebukwe arabashyigikira abaha inzu, imodoka n’ibindi. Ku munsi w’ubukwe umusore afata ijambo ryo gushima umubyeyi, yivugira gusa ibyo yabahaye nko gushyigikira urugo rushya. Batunguwe no kubona Sebukwe arira kandi arizwa n’umubabaro. Icyari kimubabaje kwari ukumva umukwe we amushimira ibintu kandi igikomeye yari yatanze ari umukobwa we w’ikinege.

Birababaje ko kuri benshi, ibiva mu kuboko kw’Imana nk’ubutunzi aribyo bibashishikaza kurenza agakiza bahawe gahwanywa n’amagara y’Imana ubwayo !

Ayi Mana y’ukuri, komeza kunyobora, urancishe mu nzira yo gukora ibyo ushaka...

Imana idushoboze kuba abakristo b’ukuri !

Pastor Isaie