KORALI RANGURURA YO MURI KAMINUZA Y’U RWANDA/HUYE MU GITERANE CY’URUBYIRUKO MU MUJYI WA KIGALI

Mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 15-16 Gashyantare 2014, muri EAR paruwasi ya Kicukiro, Diyosezi ya Kigali hateguwe igiterane cy’urubyiruko cyateguwe n’itorero Anglican mu Rwanda, EAR-Kicukiro. Intego y’igiterane iragira iti “MUJYE MUBIKORA BYOSE MU IZINA RY’UMWAMI YESU” (Abakolosayi 3:17).

Korali Rangurura ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ni imwe mu makorali yatumiwe kwifatanya n’abazitabira icyo giterane. Jean Claude NSABIMANA umwe mu baririmbyi akaba n’ushinzwe tekiniki muri korali, yadutangarije ko ari bumwe mu butumire bw’ingenzi bakiriye nyuma yo kumurika album yabo y’amashusho bise ”UBUNTU TWAGIRIWE” bakayishyira ahagaragara mu Ugushyingo 2013.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’ingendo z’ivugabutumwa twakoreye ku Kigeme, i Remera Giporoso, ubu noneho tuje ku Kicukiro kwifatanya n’abaho by’umwihariko urubyiruko mu kuzamura ibendera rya Yesu. Kandi abatarabashije kwitabira Launch twakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye bazaze birebere umurimo Imana irimo gukora muri Korali Rangurura, n’abifuza indirimbo zacu tuzaba twazibegereje.”

Biteganyijwe ko korali Rangurura izaba yasesekaye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu, kuko ku gicamunsi hazaba hari igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza kuri EAR-Kicukiro guhera saa saba z’amanywa kugeza nimugoroba, iki giterane kikazakomeza no ku cyumweru aho mu gitondo hazaba amateraniro adasanzwe azabera mu ishuri rikuru rya IPRC-KICUKIRO (ahahoze ari ETO KICUKIRO), naho nyuma ya saa sita hakabaho igitaramo kizabera muri iryo shuri nyine.

Uretse korali Rangurura, iki giterane kizitabirwa na korali HOZIYANA kuva muri EAR SHYIRA (RUHENGERI), korali CALL ON JESUS, GLORIA, HERITIERS DU CIEL, MORIAH n’izindi.

Abavugabutumwa batumiwe ni Ev. Emmanuel KWIZERA, Bishop Nathan KAMUSIIME GASATURA ari na we mushumba wa EAR diyosezi ya Butare, na Bishop Louis MUVUNYI umushumba wa EAR diyosezi ya Kigali.

Janvier Kwizera