Jye numviye ubutumwa bwiza ku muhanda ntegereje bisi!

Amazina yanjye nitwa Edouard muri byinshi Imana yakoze nifuje kubahgezaho uburyo Imana yankuye mu mwijima, ikamurikishiriza umucyo w’agakiza kayo.
Nizeraga ibigirwamana ababyeyi banjye baramyaga ari nabyo byasobanuraga Imana mu maso yanjye. Rimwe na rimwe iyo nabaga mpuye n’akabazo najyaga nanabisenga.

Kuri njye Yesu numvaga atabaho na Bibiliya sinayubahaga sinabonaga ko ari igitabo cy’ikitegererezo ahubwo nayifataga nk’ibitabo bisanzwe. Kubera ibyo bigirwamana by’ababyeyi banjye ntabwo nigeze nkunda kwiga, sinabashije gukomeza amashuri yanjye yisumbuye, ahubwo natangiye kujya ninywera ibiyobyabwenge njya no mu buraya, ibyo nabikoraga nziko aribyo bizampa umunezero. Ntabwo nari nziko hari undi uri hejuru yabyo wakora ibirenze ibyo bikora.

Maze gutsindwa iby’ishuri, nahuye n’umubyeyi mu mugi w’igihugu cyanjye ndamukurikira kugirango ampe akazi. Ariko hashize amezi make mpageze uwo mubyeyi arapfa. Byarankomereye cyane numva ntaye umutwe , na za mana nasengaga ntacyo zari ziri kumarira.

Umunsi umwe ubwo nari ndi aho bategerereza bisi, umuntu umwe atangira kuvuga ijambo ry’Imana, atangira no kuvuga kuri Yesu, avuga ko ariwe wenyine muhuza w’abantu n’Imana, amaze kubwiriza ikigisho cye aragenda ndangije ndamukurikira, musaba ko yakomeza akambwira byinshi kuri uwo mugabo witwa Yesu.

Yansabye ko nazamusanga kw’itorero aho asengera, naje kujyayo mpageze, umuntu umwe atangira kumbwira ibya Yesu, uwo ariwe, n’impamvu yapfuye. Uwo munsi nemeye umuhamagaro wa Yesu ndangije ndakizwa, nakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye.

Natangiye gusenga, Umwuka wera amfasha kubaho muri ubwo buzima bushya nari ntangiye bwo kwitandukanya n’ingeso mbi z’uburaya n’ubusinzi, ntangira kwitoza kujya mu matsinda yo gusenga Imana.

Nyuma kubw’imbabazi z’Imana naje kubona akazi. Iyo ndi mubikomeye mpamagara Imana nayo ikanyitaba. Ni ubufasha bukomeye guhindurwa kuba umukristo, uba ubonye umubyeyi utakira kandi akakumva.

Imana naje kumenya ntiri nka bya bigirwamana bya mbere bigira amaso ntibibone, bikagira matwi ntibyumve gutaka kw’ababyemera, bigira amaguru ariko ntibyaguherekeza mu kaga, bifite amaboko ariko ntacyo bishoboye gukora.

Imana Se w’Umwami wacu Yesu Kristo niyo ibasha gukora ibikomeye, niyo iri hejuru ya byose, iravuga igasohoza, ntimeze nk’ibigirwamana, abayiringira ntibazakorwa n’isoni na gato, Amen.