Jya ubanza ubaze Imana – Bob Gass

"Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima" 1 Samweli 16:7

Se wa Dawidi ntiyatekerezaga ko umuhungu we akwiriye kuzaba umwami w’Abisirayeli. Ni cyo cyatumye ubwo Samweli yazaga gushaka uzazungura Sawuli, Yesayi yamuzaniye Eliyabu umuhungu we w’imfura wari n’umukuru mu ngabo z’Abisirayeli.

Saba Imana iguhe icyerekezo cyawe bwite kandi izabikora.

Samweli atunguwe n’uburanga bwa Eliyabu ni ko kuvuga ati: “Ni ukuri uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.” Ariko Uwiteka abwira Samweli ati “Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye, kuko Uwiteka atareba nk’uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.” 1 Samweli 16:6-7.

Icyo Imana ikuvugaho ni cyo gusa gifite agaciro. Kugira ngo Dawidi ayikorere umurimo, yagombaga kubanza guhindura imyumvire ipfuye y’umuryango we. Joseph Brodsky wigeze guhabwa igihembo cyitiriwe Nobel mu bijyanye n’ubuvanganzo yaravuze ati «Icya ngombwa ni ukugera ku ntego yawe, si ukugera ku y’abandi.

Intego y’abantu mu byo ukora ifite umumaro muke. Tubaho rimwe risa kandi tuzi uko birangira. Byaba bibabaje uramutse upfushije ubusa ayo mahirwe bitewe n’igitekerezo cy’undi muntu.»

Igihe kiracyariho, uracyafite amahirwe yo gukora ibyo Imana ishaka ndetse no kuba uwo Imana ishaka.

Dore icyo wakora uyu munsi:

Niba kugeza ubu wari umaze igihe ugendera ku bitekerezo by’abandi, saba Imana iguhe icyerekezo cyawe bwite kandi izabikora.