Joyce Meyer ati “Nugira Amahitamo meza mu buzima bwawe Si wowe gusa bizagirira inyungu ”

Umwe mu bavugabutumwa basakaza ijambo ry’Imana cyane kuri iyi Si, Umunyamerikakazi w’imyaka 70 y’amavuko Joyce Meyer umuyobozi wa Joyce Meyer Ministries uzwi nk’umwanditsi w’ibitabo by’ivugabutumwa ndetse akaba n’umuhanuzi ukongeraho no kuba afite ikiganiro cya buri munsi gica kuri Televiziyo ye.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter amagambo akomeye aho yavugaga ko mu buzima bwa Muntu haba hakwiye kwicara ugatekereza neza icyo ugiye gukora ukabanza ukagisha Mutima nama wawe kuko ingaruka zikurikiraho Atari wowe gusa zigaruka.

Joyce Meyer mu magambo ye yavuze gutya” Mu buzima iyo umuntu ahisemo neza, siwe gusa bigira umumaro ahubwo aba ahitiyemo abana be ibyiza gusa. ” N’ubwo amahitamo meza y’umuntu agirira abuzukuru be umumaro,Joyce Meyer akomeza avuga ko guhitamo nabi nabyo, burya ngo uba uhemukiye aban bawe kuko ingaruka zibageraho.

Ubu butumwa bwe bukaba bukangurira abantu bose kurangwa n’amahitamo meza mu buzima bwabo.Gutunga Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza niyo mahitamo aruta andi yose kuba meza, kuko iyo ubikoze gutyo n’indi byose ukora ubigiriramo umugisha kubwo gutunga uwo Mwami.

Mbibutse ko uyu munsi ku wa mbere ndetse n’ejo kuwa kabiri Joyce Meyer ari kwigisha ku ijambo rivuga ngo Ese utekereza ko Imana ikurakariye? Joyce Meyer ati "Siko biri kuko igufata nk’Umwana wayo ahubwo yifuza ko uyihora impande". Ku wa gatatu akaba azigisha irivuga ngo Imana ntabwo ari umusazi,ibyo ikugambiriraho si ibinyoma."

Ese ukeneye kuba guha umugisha urubyaro rwawe,tangira uyu munsi wirinda guhitamo nabi ahubwo ujye ubanza wicare winire urebe neza niba ibyo ugiye gukora byubahisha izina ry’Isumbabyose.